Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Sano Olivier wavuzweho ubuhemu n’ubwambuzi k’uwari umukunzi we ngo ‘kuvugwa biri kumuzamurira izina’

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,Sano Olivier, umaze iminsi avugwa cyane haba ku mbuga nkoranyambaga, no mu bitangazamakuru bitandukanye kubera inkuru iherutse kujya ahagaragara y’uwari umukunzi we witwa Uwera Carine uzwi nka Cadette biteguraga kurushinga watangaje byinshi bijyanye n’ubuhemu ndetse n’ubwambuzi uyu musore yamukoreye.

Uyu mukobwa uzwi nka Cadette mu gahinda kenshi yatangaje ko ari mu gahinda k’uko batandukanye na Sano nyuma y’uko yari amaze kumwambura imitungo yari yaraguze irimo ikibanza, impodoka ndetse n’amafaranga yari uyu mukobwa yajyaga ashyira kuri konti bateganyaga kuzifashisha mu bukwe bateganyaga kuzakora mu mpera z’uyu mwaka.

Olivier Sano n’uwari umukunzi we Uwera Carine batandukanye nyuma y’iminsi mike bahanye isezerano ryabo imbere y’amategeko y’u Rwanda ndetse biyemeje kuzabana akaramata.

Sano wagarutsweho cyane bamwe bamunenga kuba yarahemukiye umukobwa bigatuma n’abatari bamuzi bamenya izinma rye, kuri yumvikanye yishongora ku bari kumuvuga ahamya ko abona biri kumuzamurira izina.

Yabivuze mu kiganiro cyumvikanaga nk’aho yagiranaga n’inshuti ye, ariko bikaza kurangira bigiye ahagaragara, bitangaza benshi.

Mu magambo ye yavuze aseka cyane ndetse yumvikanisha ko ibyabaye asa n’uwabyungukiyemo yagiraga ati “[…]Ahantu ndikugera simpazi. Uziko ndi kugera kuri Youtube nkabona indirimbo yanjye yari imaze kurebwa n’abantu igihumbi cyangwa ibihumbi bibiri imaze kugeza ku bihumbi 15! Ibyo bintu urimo urabyumva? Uko kunyamamaza bari kunkorera baziko bari kumvuga nabi (aseka cyaneee). “

Yunzemo ati “Abankurikira bari gukabakaba ibihumbi bitanu. Ndi gushyira Video kuri Instagram mu minota micye ikaba irebwe n’abantu basaga Magana atatu. Numiwe. Abantu banzamuye. Ubu nibwo ndimo gusobanukirwa cya cyanditse kigira kiti ‘byose hamwe bifatanyirije hamwe nibyo binzanira ibyiza.”

Nyuma y’uko inkuru y’ubuhemu igiye ahagaragara, uwari umukunzi we yagiye atangaza byinshi agaragaza agahinda gakomeye yatewe n’ibyo yakorewe na Sano yari yarihebeye, gusa uyu musore we yagiye yirinda kugira byinshi abivugaho.

Mu magambo make yatangarije IYOBOKAMANA, umuhanzi Sano yagize ati “ Ntabwo aribyo, barambeshyera.”

Umuhanzi Sano Olivier urimo kugenda amenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uririmba mu njyana ya HipHop, yagiye akunda kumvikana mu buhamya agaragaza ubuzima bubi yanyuzemo mbere y’uko yakira agakiza burimo kubatwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umuhanzi Sano Olivier n’umukunzi we bamaramye imyaka 3 mu rukundo

Batandukanye nyuma y’amezi 3 bakundanye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO