Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rusizi: Bombori bombori mu itorero Methodiste, Abapasiteri n’abayoboke barashinjanya amacakubiri ashingiye ku moko

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Mu itorero Methodiste Libre Paruwasi ya Kamembe mu Karere ka Rusizi, hamaze iminsi harimo urunturuntu hagati ya bamwe mu bakirisitu baryo ndetse n’Abapasiteri bariyobora, aho bari gushinjanya amacakubiri ashingiye ku moko.

Ni ikibazo kimaze imyaka isaga 5 muri iri torero, ariko muri iyi minsi cyongeye gufata indi ntera nyuma y’uko bamwe mu bakirisitu bashinje abapasiteri ivanguramoko birukanwe muri iri torero.

Iki kibazo cyatangiye gusakuzwa ubwo mu mwaka wa 2016 bamwe mu bakirisitu bo muri iri torero mu karere ka Rusizi bagiye mu itangazamakuru bashinja abayobozi babo “kubasaba kwitandukanya n’Abatutsi, bakanga uwo mugambi bakirukanwa mu itorero.”

Icyo gihe ngo bamwe banze kwifatanya n’aba bayobozi b’iri torero maze biba intandaro yo kwirukanwa muri iri dini.

Ni ibintu byateje umwuka mubi cyane mu itorero abakirisitu batangira gucikamo ibice, ikibazo gifata indi ntera, inzego zinyuranye za Leta zirimo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge zibyinjiramo, bahuza impande zombi kugira ngo bakemure ikibazo, basanga ari ibintu bidafite ishingiro, basaba itorero kubabarira abari birukanwe maze nabo bakareka amatiku bagakomeza gutahiriza hamwe mu kubaka umurimo w’Imana.

Kuva icyo gihe iryo tsinda ririmo abari birukanwe mu itorero ndetse n’ubuyobozi bwaryo bakomeje kurebana ay’ingwe. Kuri ubu ibintu byongeye gusubira irudubi, ikibazo gisubira ibubisi, batatu bari mu bari bababariwe bongera kwirukanwa burundu mu itorero nyuma yo gushinjwa kwanga kwisubiraho.

Mu gushaka kumenya inkomoko y’umwuka mubi uri muri iri torero mu Karere ka Rusizi, Umunyamakuru wa IYOBOKAMANA yaganiriye n’impande zombi zifitanye amakimbirane.

Uwitwa Shikama Jean De Dieu utuye mu Murenge wa Kamembe uri mu batavuga rumwe n’abayobozi b’iri torero ndetse wanamaze kwirukanwa, avuga ko umuzi w’ikibazo ari uko ngo banze gufatikanya na Pasiteri Hakizimana Felecien uyobora iyi Paruwasi ya Kamembe na bagenzi be mu mugambi mubisha wo kwikiza abo bita Abatutsi ngo bashakaga kuza kubayoborana itorero.

Avuga ko nyuma yo kwitandukanya n’uyu mupasiteri ngo bahuye n’ibibazo bikomeye ndetse batangira no gutotezwa kugeza baryirukanwemo n’imiryango yabo.

Ati “Baratwitabaje kugira ngo tubafashe kurwanya abo batashakaga, tubyanze dutangira guhura n’akaga. Twarabigaragaje inzego za Leta zibijyamo baraturenganura kuko twari twarirukanwe mu itorero turenganyijwe, basaba ko dusubizwamo.”

Akomeza avuga ko kuba baragejeje aba bapasiteri mu buyobozi byabagizeho ingaruka zikomeye, aho ngo batotejwe kugeza n’aho bongeye kwirukanwa, ubu bakaba barashyikirijwe amabaruwa abasezerera mu itorero.

Ati “Niba Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yari yagaruye abantu mu itorero, bagatanga imyanzuro y’uko abo bantu nta cyaha bafite ku buryo bahezwa inyuma y’itorero, yamara kuhava bagahita bongera kutwirukana batagaragaje ikosa batwirukanira, birumvikana ko harimo ikibazo.”

Pasiteri Hakizimana Felecien uyobora Methodiste Paruwasi ya Kamembe ari nawe ushyirwa mu majwi n’aba bakirisitu yabwiye Iyobokamana ko umwuka mubi uri mu itorero uri guterwa n’agatsiko k’abantu bigize intagondwa bakigomeka ku itorero bakaba bafite umugambi wo guharabika ubuyobozi bwaryo ndetse n’itorero muri rusange.

Ati “Ni abantu badashaka kumva amategeko n’amabwiriza y’itorero bakagenda baharabika ubuyobozi bwaryo bavuga ko ngo bufite amacakubiri. Ni ikibazo cyasuzumwe n’inzego nyinshi za Leta, inzego nkuru z’itorero zabyinjiyemo basanga abo bantu bafite umugambi wo guharabika itorero.”

Avuga ko Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yabyinjiyemo isanga ibyo abo bantu bavuga bidafite ishingiro, isaba ko Musenyeri abadohorera kuko bari barahagaritswe mu itorero, arabababarira ngo bagaruke mu murongo basubira muri korai, ariko bagezemo bakomeza gahunda yabo yo kwigomeka.

Ati “ Nyuma y’uko basubijwe muri Korali ntibatuje, kubera itorero rigira amatorero arigenga, inama iraterana, yirukana 3 bayoboye abandi muri ibyo bikorwa bibi.”

Pasiteri Hakizimana avuga ko n’ubwo hamaze igihe kigera ku myaka 5 abo bantu bateza akaduruvayo mu itorero, ngo nta kibazo byigeze biteza iri torero ngo kuko byatahuwe ko ari umugambi wabo wo gushaka guharabika itorero.

Umushumba w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, aherutse kuvuga ko nta macakubiri ari mu itorero ayoboye, ngo ahubwo ababivuga nibo bashobora kuba bayafite.

Yagize ati “Nta macakubiri ari mu Itorero, nta yarimo, mu itorero harimo umutekano, iterambere rirahari nta kibazo gihari.”

Musenyeri Kayinamura yakomeje avuga ko abumvise ko mu Itorero ayoboye hari amacakubiri badakwiye kubifata nk’ukuri.

Ati “Icyo nabwira abumvise ayo makuru yose ndetse n’itangazamakuru ryabitangaje ni uko ibyavuzwe atari byo nta macakubiri dufite. Icyabaye ni uko twashatse ko korali zihura zikaririmbana n’izindi, abo bavuze ko hari amacakubiri ni abanze kuririmbana , ahubwo tubona ko udashaka gukorana n’abandi ari we ufite amacakubiri.”

Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwasohotse 2016 bwagaragaje ko hakiri bamwe mu Banyarwanda bacyibona mu ndorerwamo y’amoko ku kigero cya 27.9% .

Umushumba w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel yavuze ko nta macakubiri ari mu itorero ashumbye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO