Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rubavu:Bishop Harerimana Jean Bosco yatumiye umuramyi Bigizi Gentil mu giterane cyo gusenga batabaza Imana

Ubwanditsi , 2 days ago

Itorero rya Zarephath Holy Church, riyoborwa na Bishop Harerimana Jean Bosco umaze kuba ikimenywanabose mu gukoreshwa nImana imirimo n’ibitangaza bikomeye rigiye guhuriza abakirisitu mu giterane cy’imbaraga cyitezwemo ibitangaza no kubohoka kw’abazacyitabira kikaba kizanasusurutswa n’abaririmbyi bakunzwe barimo umuramyi Bigizi Gentil ukunzwe n’abatari bake.

Iki giterane kizamara iminsi 4 kibera kurusengero rwa Zeraphath Holy church ruherereye mu karere ka Rubuavu mu murenge wa Gisenyi hafi yahakorera Abascout kizatangira kuva kuwa 23 kugeza kuwa 26 Gicuransi 2019 kikazajya gitangira kuva saa cyenda z’umugoroba kugera saa moya z’ijoro(15h00-19h00).

Usibye uyu mukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco uzaba ari umwigisha w’iki giterane kizanitabirwa n’abaririmbyi batandukanye barimo itsinda rya Fire Team ,Gisubizo Ministries kw’ishami ry’i Rubavu ,Korali Holy Nation ,Korali Semarayimu,Korali Ijwi rya Yesu hamwe n’umuhanzi Bigizi Gentil ukunzwe na benshi mu ndirimbo zitandukanye nka Imvugo y’Imana n’ihame,Caruvari ,Kipenzi n’izindi nyinshi .


Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda umaze kuba ikimenywanabose mu gukoreshwa n’Imana ibitangaza

Bishop Harerimana Jean Bosco yatangarije IYOBOKAMANA.COM ko iki giterane bagiteguye mu ntego yo gutabaza Imana kuko ariyo mutabazi w’abantu nkuko ijambo ryayo ryanditse muri Yeremiya 33:3 ribivuga ngo "Ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye utamenya".

Uyu mukozi w’Imana uri gukoreshwa ibitangaza byo gukiza uburwayi uburwayi bwananiranye no gushyira iherezo ku bibazo by’ingutu, yishimira ko hari ababona ugukomera kwayo binyuze mu bitangaza bitarondoreka.

Yagize ati “Burya iyo uri umushumba w’itorero ukabona Imana irakorera abakirisitu ibitangaza bitandukanye ndetse hakanaboneka abantu bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza birakunezeza kandi bikakwereka ko uhagaze neza mu muhamagaro.”

Uyu mushumba yagaragaje igishobora gutuma umuntu asenga cyane agategereza isezerano ariko ntirisohore.

Umuramyi Bigizi Gentil yemereye IYOBOKAMANA ko ari mu myiteguro y’iki giterane kuko nawe aziko i Rubavu ahafite abakunzi benshi cyane

Yagize ati “Yesu yaravuze ngo nitumwizera tuzakoreshwa nk’ibyo yakoraga ndetse tunabirenze. Impamvu abantu badasubizwa byashoboka ko babigiramo uruhare bakabura kwizera no gukiranukira Imana ugasanga bitumye bahora basenga ariko badasubizwa.”

Bishop Harerimana Jean Bosco ateguye iki giterane i Rubavu nyuma yuko mu minsi yashize yasoje ikindi yari yateguye mu mujyi wa Kigali cyari cyahawe intego yo kuyobozi Imana inzira kikaba cyaramaze iminsi 7 kandi gikorekeramo imirimo n’ibitangaza bikomeye bityo akaba yijijeje abazitabira iki i Rubavu ko nabo bazabona Imana ibiyereka ikabakorera ibitangaza ihereye ku kwizera kwa buri muntu.


Menya byinshi kuri iki giterane gikomeye

Bishop Harerimana Jean Bosco ari mu banyabitangaza bamaze kumenyekana cyane


REBA IKIGANIRO BISHOP AHERUTSE KUGIRANA NA IYOBOKAMANA TV:

REBA IMIRIMO N’IBITANGAZA N’UBUHANUZI BYABEREYE MU GITERANE BISHOP BOSCO AHERUTSE GUKORA I KIGALI BIGUKUMBUZE KUTAZABURA MUCYO I RUBAVU:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO