Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

RGB yacyeje abagore ba mbere bahawe ubupasitoro muri AEBR, ibaha umukoro wo kuzana impinduka mu itorero

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, bwagaragaje ko bwashimishijwe n’intambwe Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda, AEBR, ryateye yo kwimika ku nshuro ya mbere abashumba b’abagore, iboneraho kubasaba guharanira kuzana impinduka mu itorero ndetse no kuri sosiyete nyarwanda muru rusange.

Ibi byagarutsweho n’ Umuyobozi Mukuru w’uru rwego ,Dr Usta Kaitesi mu muhango wo guha abagore 12 inshingano za gipasiteri ndetse no kwimika Abepisikopi batanu b’abagabo, mu birori bikomeye byabereye ku Cyicaro Gikuru cya AEBR giherereye ku Kacyiru, ku Cyumweru, tariki ya 20 Ukwakira 2019.

Dr Kaitesi wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yashimye cyane intambwe y’itorero rya AEBR mu guha agaciro umuhate n’ubwitange bw’umugore mu itorero, ashimangira ko guha umugore inshingano za gishumba ari uguteganyiriza itorero no kuriyobora mu murongo mwiza.

Uyu Muyobozi Mukuru wa RGB, ari nayo ifite amadini n’amaorero mu nshingano zayo yavuze ko n’ubundi umugore Imana yamuhaye inshingano za gipasiteri ikimurema, agaragaza ko kumwimika ari nko kumwibutsa inshingano yahawe n’Imana.

Ati "Buriya abagore Imana yatugize (abagore) abapasiteri kuva kera.Ubutumwa bwa mbere tubugira iyo dutwite, nibwo Imana yaduhaye icyo cyubahiro, murabizi ko n’umwami wacu Yesu Christo yabanye natwe mbere y’uko abana namwe mwese. Uretse igihe yabanye n’Imana mu ijuru, ageze ku Isi yamaze amezi 9 abana n’umubyeyi nkatwe.”

Umuyobozi Mukuru w’uru rwego ,Dr Usta Kaitesi yashimye itorero AEBR ku gushyigikira umugore

Avuga ko hari ingero nyinshi haba muri Bibiliya cyangwa mu muco Nyarwanda za bamwe mu bagore bagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abantu, bityo ko aba bagore 12 bimitswe nabo bazakomereza ku bababanjirije bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Dr Kayitesi yakomeje ashimira umuhate aba bagore bagaragaje mu gihe nta n’inshingano bari bafite mu itorero, kugeza ubwo ibikorwa byabo byivugira bikaba bibagejeje ku guhabwa inshingano za gipasiteri.

Yagize ati “Ndagira ngo nshime ababyeyi, ba pasiteri uyu munsi itorero ryashyize ku mugaragaro kwemera ibyo mwakoze byinshi, mwakoze ibikorwa byinshi bidashingiye ku mwanya w’umurimo mwarimo, ahubwo bishingiye kuri bwa bushake bwo kuzana impinduka aho muri n’aho mukorera.”

Yunzemo ati Uyu munsi babibukije ko muri imbata, kandi abo tubereye imbata ni Abanyarwanda. Icyo dusabwa umunsi ku munsi ni ukurangwa n’ibikorwa bihindura ubuzima bwabo bibakura mu buzima babayeho uyu munsi bibashyira mu buzima bwiza kurushaho.

REBA HANO IJAMBO RY’UMUYOBOZI WA RGB

Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi yashimye cyane itorero AEBR ko ryahisemo kwiyubaka mu buryo butandukanye, aho abakirisitu bagira uruhare mu kubaka itorero ryabo ndetse no guhindura imigirire yaryo.

Aba bagore bahawe ubupasiteri ni Kamugema Odette, Ngirumpatse Matilde, Musabyiman, Uwanyirigira Marie Chantal, Uwayezu Therese, Mujawayezu Lorence, Niyomukiza Diane, Dusabimana Patricia, Habizumuremyi Marithe, Mukamwiza Judithe, Nyirambabazi Simonie, Bagwire Leoncie na Jacqeline

Itorero rya AEBR rimaze imyaka 50 mu ivugabutumwa mu Rwanda, rikoze ibisa n’ibitari bisanzwe mu madini menshi ya kirokore, kuko akenshi wasangaga aharira ubushumba abagabo gusa.

Itorero rya AEBR ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 1964 riturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ryabonye ubuzima gatozi mu 1967, kuri ubu rifite abakirisitu basaga 257 000 bayobowe n’abapasiteri basaga 150 .

Dr Kayitesi Usta ari kumwe n’uwahoze ari Umuvugizi wa AEBR

Bwa mbere abagore bo muri AEBR bahawe ubupasiteri

Abagore bahawe ubupasiteri bahawe umukoro wo kurushaho kuzana impinduka mu itorero no muri sosiyeti nyarwanda muri rusange

Ni ibiroro byari byitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye

Abashumba banyuranye bari baje muri uyu muhango

Senateri Mureshyankwano Marie Rose nawe yatanze impanuro muri uyu muhango

Abagore 12 bahawe ubupasiteri basengewe baturirwaho amagambo akomeye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO