Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rev. Simon Nziramakenga yimitswe, agirwa ‘Bishop’ hagarukwa ku ntambara yanyuzemo mu itorero rye

Vincent Nsengiyumva , yesterday

Umuyobozi w’Itorero Umwungeri Mwiza “Good Shepherd Community Church” ku Isi, Simon Nziramakenga wari usanzwe ari Reveland Pastor yasutsweho amavuta y’ubushumba na Apotre Masasu, agirwa ‘Bishop’ hagarukwa ku mvune yahuriye nazo muri uyu murimo w’ivugabutumwa.

Bishop Simon Nziramakenga yimitswe mu bori bikomeye byahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 70.

Bishop Nziramakenga yasutsweho amavuta y’ubushumba na Apotre Ndagijimana Joshua Masasu uyobora Restauration Church, kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2019.

Mu muhango wo kwimika Bishop Nziramakenga, Apotre Masasu wavuze ko bamaze imyaka itari micye ari inshuti, yagarutse ku bigwigwi bye mu rugendo rw’ivugabutumwa anakomoza ku ntambara yagiye anyuramo m itorero rye ry’ Umwungeri Mwiza yatangije mu Rwanda mu 1995.

Apotre Masasu yavuze ko yamenyanye na Bishop Simon Nziramakenga mu 1994 ubwo u Rwanda rwarimo rusohoka mu bihe by’icuraburindi rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Akomeza avuga ko bahuriye mu murimo w’ivugabutumwa, bakajya bahurira mu miryango inyuranye bahabwa insingano zo kuyiyobora, batangira kujya baganira barushaho kumenyana byimbitse.

Apotre Masasu yakomoje ku ntambara zikomeye Bishop Nziramakenga yanyuzemo mu murimo w’ivugabutumwa by’umwihariko mu itorero ayoboye, gusa ngo yabyitwayemo neza ashikama ku murimo kugeza ageze ku butsinzi.

Yagize ati “ Uyu mugabo yarababaye, nabonye amarira twicaranye kandi intambara yacagamo n’izo nari ndimo byasaga n’ibijya gusa. Si umubabaro w’ubukene ahubwo ni umubabaro wo guhindukwa n’abo ushumbye. Ni imibabaro yo kuragira ugaterwa imigeri n’inyanya n’akamasa uri inyuma yazo.Uwo ni umubabaro abantu benshi batazi kandi utuma abantu bakenyuka.”

Masasu yakomeje avuga ko mu mpamvu zamuzanye harimo n’iyo gukuraho iyi mibabaro yose kuri Bishop Nziramakenga.

Yagize ati “ Turamusengera tuvuge kubaho, kurangira k’uburetwa no kuremererwa, iminsi yo guseka no kuzukuruza igwire, Imana imuhe abahungu n’abakobwa bitangira umurimo.”

Bishop Nziramakenga yavuze ku nzira zitoroshye yanyuzemo mu murimo w’Imana, ariko ngo ntibyatumye acogora kuko yari azi neza uwamuhamagaye.

Yagize ati “Mu ntangiriro twagiye duhura n’intambara, hari ibyashakwaga mu itorero tutabifite, ibibazo byari byinshi, hari abashakaga kutugirira nabi, ariko kuko twari tuziko Imana idukunda kandi idufitiye gahunda byatumye tudacogora turakomeza cyane ko nari mfite gahunda yo kuzavuga ubutumwa kugeza mfuye.”

Bishop Simon Nziramakenga wanakorewe ibirori by’isabukuru kuri uyu munsi yimikiweho, yavuze ko amaze imyaka 40 mu murimo w’ivugabutumwa, aho yagiye arikora mu bihugu bitandukanye mu buryo butari bworoshye ngo kuko yanabaye mu uhungiro akora uyu murimo.

Itorero Umwungeri mwiza “Good Shepherd Community Church” (GSCC) ryatangiye mu Rwanda mu mwaka w’1995. Ryaratangijwe na Rev. Simon Nziramakenga ari na we Muvugizi Mukuru waryo mu Rwanda n’ahandi ku Isi.

Itorero Umwungeri mwiza ryemera Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza, kugeza ubu rikaba rimaze kugira amashami asaga 25 mu Rwanda no mu bindi bihugu. Rifite icyicaro Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Bishop Simon Nziramakenga yasutsweho amavuta n’umushumba Mukuru wa Evangelical Restauration Church, Apotre Masasu

Bishop Nziramakenga niwe washinze Itorero Umwungeri mwiza akaba ari nawe muyobozi Mukuru waryo

Ni umuhango witabiriwe n’abavugabutumwa banyuranye

Apotre Masasu yakomoje ku ntambara Bishop Nziramakenga yagiye ahura nazo mu itorero rye

Byari ibirori byitabiriwe n’imbaga y’abantu

Bishop Nziramakenga yasutsweho amavuta ku munsi w’isabukuru ye anakorerwa ibirori by’agatangaza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO