Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rev. Rukundo Methode yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAR

Vincent Nsengiyumva , 5 days ago

Umushumba Mukuru w’Itorero Anglicani ry’u Rwanda Dr.Laurent Mbanda yemeje Rev.Rukundo Methode nk’umunyamabanga Mukuru w’iri torero mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye nyuma y’inama idasanzwe y’inzu y’Abepisikopi ( House of Bishops ) yateranye kuri uyu wa mbere taliki ya 07Ukwakira 2019.

Umwepisikopi Mukuru Dr.Laurent Mbanda yemeje ko ayo makuru ari ukuri ko batoranyije Rev.Rukundo Jean Pierre Methode kuba Umunyamabanga Mukuru w’Itorero Anglikani ry’u Rwanda ,igisigaye akaba ari ukumushyikiriza ibaruwa y’iyo mirimo mishya yahawe.

Rev.Rukundo Methode yavuzeko yizeye ko Imana izamushoboza kuzuzuza inshingano yahawe n’ubwo zikomeye cyane.

Yagize ati “ Nabyakiriranye ibyishimo ariko kandi birimo igishyika kuko harimo inshingano zikomeye ariko ndizera ko iduhamagara ariyo kwizerwa no kubikora izabikora.”

Rev.Methode yavuze ko azakoresha imbaraga ze zose mu gufasha itorero mu gushyira mu bikorwa imirongo migari y’inkingi z’itorero Umwepisikopi Mukuru Dr.Laurent Mbanga yatanze ubwo yimikwaga kuwa 10 Kamena 2018.

Yashimiye byimazeyo Abepiskopi b’itorero Anglikani ry’u Rwanda barangajwe imbere n’Umwepisikopi Mukuru Dr.Laurent Mbanda ku cyizere bamugiriye , anashimira Musenyeri Dr. Jered Kalimba Umushumba wa Diocese ya Shyogwe wamureze kuva mu mashuri abanza kugeza na magingo aya.

Rev.Methode wahawe izi nshingano asimbuye kuri uyu mwanya Musenyeri Francis Karemera uherutse gutorerwa inshingano nshya zo kuba Umwepisiko wa Diocese ya Cyangangu.

Rev.Rukundo Methode ni muntu ki?

Rev.Methode Rukundo ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana 5, abakobwa 3 n’abahungu 2 . Yavutse taliki ya 07 Ukuboza 1971 avukira mu Karere ka Ruhango. Yize amashuri abanza ku kigo cya EAR Nyamagana ari naho yabatirijwe mu mwaka 1982 anakomezwa muri uwo mwaka nyuma yo gutozwa inzira y’Imana na Nyirakuru wamureraga.

Rev.Methode yize amashuri yisumbuye mu Ishuri ry’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo ryahoze i Nyagatare ,akomereza muri GS.APES I Nyabikenke , arangiriza muri EAV Rushashi mu 1995 aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubuhinzi.

Yakomeje amashuri ye mu ishuri rya Tewolojiya i Butare muri FTPB ubu ryabaye PIASS i Huye , aza gukomeza icyiciro cya kabiri cya Tewolojiya muri Uganda Christian University ishami rya Kabare.

Nyuma yaje gukomeza amasomo ye y’icyiciro cya gatatu ( Masters ) muri Tyndale Theological Seminary mu Buhorande , ubu akaba arimo kurangiza Ph.D muri Theology and Development muri NEDST i Nairobi muri Kenya.

Yakoze imirimo itandukanye harimo kuba Pasitoro muri za Paruwasi ,kuyobora ishami ry’iterambere muri Diocese ya Shyogwe ndetse no kuyobora ubucidikoni bwa Shyogwe ari nayo mirimo yakoraga ubu.

Rev.Rukundo Methode yagizwe umunyamabanga Mukuru w’itorero rya Angilicani mu Rwanda

Rev.Methode n’Umufasha we


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO