Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rev.Karangwa John,Umuvugizi wungirije wa ADEPR yatawe muri yombi

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yabwiye IYOBOKAMANA ko amakuru y’itabwa muri yombi rya Rev. Karangwa ariyo koko ndetse ko acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB.

Yagize ati “Hari amakuru avuga ko ashobora kuba yarakoze icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.Icyo nicyo cyaha akurikiranweho n’Ubugenzacyaha.’’

Umuhoza yakomeje avuga Rev. Karangwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikiri gukorwa.

Muri Gicurasi uyu mwaka, nibwo itsinda rya bamwe mu bakirisitu bo mu Itorero ADEPR basabye ko ubuyobozi bwaryo bweguzwa ku mpamvu z’ibibazo byavugwaga mu itorero.

Muri iyo nyandiko hari aho bakomoje ku kibazo cya Kaminuza ya Tewolojiya ya FATEC aho Umuvugizi wa ADEPR akoresha diplôme itemewe mu Rwanda mu gihe Umuvugizi wungirije ngo akoresha iy’impimbano.

Rev. Karangwa yatorewe kuba Umuvugizi wungirije wa ADEPR Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero nyuma y’igihe yari amaze ayobora Ishami ry’iri torero muri Uganda.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 276 giteganya ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, yatawe muri yombi akurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO