Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rev Dr Rutayisire yanenze inama zitangirwa muri ‘Bridal Shower’ ku gusenya ingo

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, Rev Past Dr Antoine Rutayisire, yavuze ko akenshi inama zitangirwa mu birori abakobwa bagiye kurongorwa bakorerwa na bagenzi babo babasezeraho ‘Bridal Shower’, ziba zirimo ibitekerezo biyobya, ku buryo bishobora no kugira uruhare mu gusenyuka urwo agiye kubaka.

Uyu mushumba yabigarutseho mu nyigisho zo kuri uyu wa Mbere taliki 21 Ukwakira 2019, mu materaniro y’abagore ari kubera ku itorero ashumbye, aho bari kwiga ku nyigisho zishingire ku mibanire y’abashakanye n’ibibazo bahura nabyo mu ngo.

Past Dr Rutayisire yavuze ko Satani ari umwanzi ukomeye w’ingo aho usanga atishimira ko abashakanye babana neza, ngo kuko umuryango ari ubuhumbikiro (Pepiniere) y’Imana.

Rutayisire avuga ko Satani yateje abantu b’ingeri zose uburiganya, aho usanga no mu bakobwa n’abagore basigaye bagaragara mu bikorwa bidahesha Imana icyubahiro.

Aha yahise atanga urugero ku inama zitangirwa mu birori bya ‘Bridal Shower’, aho usanga umukobwa ugiye kurongorwa bagenzi be baba bamwigisha ingeso mbi azajyana aho kumugira inama zizamufasha kubaka rugakomera.

Yagize ati “[…] Byajyaga bigirwa n’abagabo ariko n’abagore byaraje. Muzajye muri Bridal Shower, usanga babwira umukobwa bati umva rero ugomba kubyitondamo umugabo ni umwana w’undi, ujya ugira aga konti kawe atazi ujya ushyiraho udufaranga twawe wizigame ntawamenya ibizaza ejo!”

Akomeza avuga ko Satani nawe afite ubwenge buhambaye aho yigaragaza nka Malayika w’umucyo, umuntu akaba ari kumwe n’abantu yibwira ko aria bantu beza nyamara ari ibirura byiyamitse impu z’intama.

Ati “Satani yigaragaza nka Malayika w’umucyo, abo muri kumwe ukibwira ko aria bantu beza, ngo barimo kukugira inama nziza. Izo ni inama zisenya, ni inama zubakiye ku rwikekwe.”

Avuga ko iyo ugiye mu rugo uziko gatanga ishoboka cyangwa se nayo ishobora kuzabaho, ngo byange bikunde urwo rugo ruzabaho mu manegeka, ntabwo ruzashinga imizi kubera urwikekwe wamaze kubibwamo.

Ati “Iyo umaze gushyiraho akanzu ko gatanya (Divorce) ishoboka mu rugo rwawe, ntabwo uzubaka urugo ngo rukomere. Umuntu urwana intambara akayitsinda ni uvuga ngo nzayirwana kugeza no ku gitonyanga cya nyuma cy’amaraso, ariko urugo rwanjye ntiruzasenyuke.”

Avuga ko iyo wiyemejje kubaka urugo ugomba kwiyemeza no kuzarwana intambara zose uzahuriramo nazo, ukabwira Satani ko nta mbaraga afite zirenga izawe.

Rev Past Dr Antoine Rutayisire, ni umwe mu bapasiteri b’inararibonye bamaze igihe mu murimo w’ivugabutumwa. Ni umuvugabutumwa ukunze kwibanda cyane ku nyigisho zishingira ku mibanire y’abashakanye mu gihe muri iyi minsi usanga gusenyuka kw’ingo biri mu bibazo bihangayikishije igihugu.

Pasiteri Dr Rutayisire yanenze inama zitangirwa muri ‘Bridal Shower’ ku gusenya ingo

Pasiteri Dr Rutayisire Antoine akunze kwigisha ku mibanire hagati y’abashakanye agaragaza igitera kwiyongera kwa gatanya


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO