Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rev.Antoine Rutayisire yanenze cyane abakiristu bakora ibirutwa n’abakorera Nyabingi


Yanditswe na     Ubwanditsi
25 October 2018 saa 04:18'

Rev Dr Antoine Rutayisire, umushumba mu itorero ry’Abangilikani, Paruwasi ya Remera, yanenze abakirisitu kugira imikorere iri munsi y’abakorera ibigirwamana nka za Nyabingi cyangwa imandwa kuko abakorera ibyo bigirwamana bo babashaga kubishyira amaturo ashyitse cyangwa bakabibagira amatungo mu gihe bamwe mu basenga Imana kuri iki gihe bo bayisanga bayishyiriye ubusa.

Ibi Rev Dr Antoine Rutayisire yabitangaje mu minsi ishize mu nyigisho arimo kwigishaga abakirisito ku ngingo ijyanye no kurera abana.

Icyo gihe yagarutse cyane ku gaciro k’umurage umubyeyi aha umwana we mu gihe umwana akiri mu gihe cyo kurerwa, ni ingingo ishingiye cyane ku isomo riri mu Migani 22:6: “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.”

Antoine Rutayisire yavuze ko burya umuntu atangira kuba umugabo cyangwa umugore mwiza ataravuka kuko aho avukira ari ho hagena uwo azaba we amaze gukura.

Ati: “Buri kintu cyose ukora kuva ukiri mutoya ni umurage urimo gutegura w’abazagukomokaho bose, buriya ikosa abantu benshi bagira, nuko batajya bamenya ko kuba umugabo mwiza cyangwa umugore mwiza ntabwo bibaho ari uko umaze kurongora cyangwa kurongorwa, ubiba ugitangira kuvuka, kuko burya aho uvukira hagena uwo uzaba we.”

Yavuze ko kuba abantu bamwe bakurira mu mirage y’abantu batabatoje kubaha Imana, ngo usanga binagira ingaruka ku mikorere ya bamwe mu bakirisito kuko ngo no kubashishikariza gutura Imana basenga ntibyoroshye kuko bisaba kwinginga no kubyinirira kuko abo basabwa amaturo nta murage wo gutura Imana bahawe n’ababyeyi babo.

Ati: “Impamvu mubona twirirwa tubyinirira, twavutse ababyeyi bacu nta murage badutoza wo gukorera Imana, hari n’abavutse iwabo babandwa, bagaterekera. Ariko burya ababandwa bagaterekera ngirango bo bashobora no kurusha abakirisito kuko nibura bo bafata ikimasa bakakibagira imandwa,…

…Umuntu ugiye kwa Nyabingi atwara intama, ugiye ku mupfumu atwara isake y’ibara rimwe, uwabagiye imandwa abaga ikimasa ariko ugiye gutura Imana akayitura ubusa. Ndabibona nkavuga nti aba bantu nta murage bahawe, hari ikibazo cy’umurage.”

Rev Dr Antoine Rutayisire asaba abakirisito kuraga abana babo umurage wo kubaha Imana
Rev Rutayisire yagiriye inama abakirisito ko ari bo bakwiye kubera abana babo icyitegererezo cy’imyitwarire.

Ati: “Jya ubanza ube icyitegererezo cy’ibyo ubwira abana bawe, noneho ubigishe ijambo ry’Imana. Toza abana bawe kugendera mu mategeko no mu mateka y’Imana, ubasomeshe ijambo ry’Imana bamenye ibyanditswe byera kuko ibyanditswe byera ni imbuto itabora umuntu abiba mu bantu….

….Abana bacu baziga gusenga kuko batubonye dusenga, bazakora umurimo w’Imana kuko babonye ukorera Imana, icyo abana bawe bazasanga ukora ni cyo bazigiraho. Bikore, ubivuge ababwire n’impamvu ukora ibyo ukora, niba utanga icya cumi ntukagitange gusa ucecetse, jya ubasobanurira!”

Rev Rutayisire yasabye abakirisitu kwitoza kuraga umurage mwiza ku bazabakomokaho, bagashyira iherezo ku murage bakuriyemo ushobora kuba atari mwiza, maze bakarema umurage mushya w’umugisha ku bantu bazabakomokaho.

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

  • Icyo yanditse:

    Arakoze Rv Dr Rutayisire kwisomo ryiza ikibazo suko abantu batazi akamaro ko gutura imana ahubwo n,uko nabahagarariye imana cg abakozi b,imana bamwe nabamwe basa naho batazi icyo bakora umukristo ugasanga aratanga ibiteza intambara,mwitorero,hokugira,ngo bigire umumaro cg akabura icyo byakoze gusa sihose no Habaho guhinduka kwabamwe mubakozi b,imana natwe tuzatanga ibyo dusabwa nayo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.