Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rev.Antoine Rutayisire yageze muri Amerika aho yitabiriye igiterane ‘Rwandan Christian Convention’

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Rev. Pastor Dr. Antoine Rutayisire uyobora itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye igiterane yatumiwemo cyiswe “Rwandan Christian Convention”, akaba ari mu bazakigishamo ijambo ry’Imana ndetse anatange ibiganiro bitandukanye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2019, nibwo Rev. Pastor Dr. Antoine Rutayisire yageze muri Amerika, yakirwa n’abarimo umuyobozi wa Rwanda Christian Convention.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kane kane, giteganijwe gutangira tariki ya 30 Kanama kugeza tariki ya 1 Nzeri 2019, ahitwa Glendale muri Leta ya Arizona muri Amerika.

Iki giterane gisanzwe gihuriramo Abanyarwanda baturutse hirya no hino ku isi ndetse n’abandi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda biganjemo abanye Congo nkuko bigarukwaho na Pastor Francois Bayingana, Umuyobozi wa Rwanda Christian Convention.

Yagize ati “Iki giterane kitabirwa n’ababa baturiye Umujyi kiri buberemo, Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda nk’Abanyamulenge bafite amatorero muri USA, abakristo babo, ndetse n’Abarundi nabo bakunda kwitabira.”

Pastor Bayingana akomeza avuga ko hari ibyifuzo benshi bagiye babagezaho basaba ko iki giterane cyagirwa icy’akarere k’ibiyaga bigari kose.

Igiterane Rwanda Christian Convention cyatumiwemo abakozi b’Imana bafite ubunararibonye nka Rev. Dr Antoine Rutayisire, Bishop Rucyahana, bakazafatikanya n’abo bazahasanga barimo Pastor Bayingana uyobora Rwanda Christian Convention.

Inyigisho zizatangirwa muri iki giterane kandi zizibanda cyane ku nsanganyamatsiko iboneka muri Zabuli 133 ivuga ku bumwe bw’abana b’Imana.

Muri iki giterane kandi hateganijwe ibiganiro n’amahugurwa bizaba ku wa Gatandatu mu gitondo. Ku Cyumweru mu gitondo, hakazabaho amateraniro mu itorero rimwe. Naho buri mugoroba hazajya haba ibiterane.

Abahanzi batumiwe muri iki giterane barimo Adrien Misigaro unagira uruhare mu itegurwa ry’iki gikorwa, Neema Gikundiro na Zawadi bazafasha abazacyitabira mu kuramya no guhimbaza Imana.

Rev. Pastor Dr. Antoine Rutayisire yakiranwa urugwiro


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO