Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Reka kuramya kwacu kurenge amatorero kujye mu tubari, mu ma lodge, kubohore abantu - Bishop Masengo

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuyobozi w’Itorero Foursquare mu Rwanda, Dr. Bishop Fidèle Masengo, avuga ko abaramyi nyabo bagomba kubikora ku buryo ukuramya kwabo kugirira Isi umumaro, abanyanyeso mbi bakabohorwa.

Ibi uyu muvugabutumwa uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda yabigarutseho kuri iki Cyumweru taliki 21 Nyakanga 2019, mu nyigisho yahaye abitabiriye igitaramo cy’Umunyafurika y’Epfo Pastor Papane Bulware cyabereye muri CLA Nyarutarama.

Ni igitaramo Pastor Papane yatumiyemo abaramyi bafite amazina akomeye mu Rwanda barimo Papi Claver ndetse n’amatsinda amaze kwigarurira imitima ya benshi ya Alarm Ministries, Healing worship Team na Gisubizo Ministries.

Uyu mushumba yigishije ku ijambo rivuga ku gicaniro cy’Imana, aboneraho kwibutsa abaramyi ko bagomba kujya bicisha bugufi mu gihe bageze ku gicaniro.

Yagize ati “Imana yambwiye ko igicaniro atari ahantu h’abashoboye ahubwo ari abaca bugufi bashaka Imana ngo ibuzuze. Stage ni aho abantu bakorera irushanwa, aho abantu bose bahora baharanira gukora nka ba runaka. Hakwiye kuba aho abantu bakora ngo Ubwami bw’Imana bwaguke, bukomere, bukure.’’

Yakomeje agira ati "Icyampa abaramyi bacu bakamenya ko ku gicaniro bakwiye guca bugufi, Imana ikazamurwa.’’

Bishop Masengo yibukije abaramyi ko kuramya nyako bigira ingaruka. Agvuga ko ingaruka zishobora kuza ku muramyi nyir’izina cyangwa se ku bimukikije.

Ati “Kuramya nyako kugira ingaruka, ingaruka ya mbere ni ku muramyi iya kabiri igera ku bimukikije. Nta hantu na hamwe habaye ibicaniro bitishe umuramyi ngo bizure Kristo.”

Akomeza avuga ko iyo twaramije Imana bya nyabyo hagomba kuboneka kamere zipfa.

Ati “Hari Kamere zigomba gupfa iyo twaramije Imana, iyo twaciye bugufi tukazamura icyubahiro cy’Imana, hari ibipfa muri twebwe, hari ingeso zigenda muri twebwe.”

Avuga ko indirimbo z’abaramyi zigomba kurenga mu nsengero zikagera kuri buri wese ababoshywe zikababohora.

Yagize ati “Reka indirimbo zacu zirenge inkuta enye zigere ahantu hose, reka kuramya kwacu kurenge amatorero kujye mu tubari, kujye mu mihanda, kujye mu ma lodge, kujye mu magereza, tujye kubohora abantu bumve ubwami bw’Imana.”

Bishop Masengo avuga ko umuramyi nyawe agomba kudaterwa ubwoba n’ikibi icyo aricyo cyose kuko aba yaramaze gukora urwego rumuhuza n’Imana.

Bishop Fidèle Masengo avuga ko kuramya nyako gukwiye kurenga mu nsengero kukajya kubohora imitima y’ababoshywe

Yavuze ko umuramyi nyawe agommba kuba afitanye ubumwe n’Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO