Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Radio Maria yizihije isabukuru y’imyaka 15 mu birori bikomeye, Mgr Mwumvaneza ayivugaho amagambo akomeye

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Kuri iki Cyumweru taliki 22 Nzeri 2019, Radio Mariya Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 15 imaze itangiye umurimo w’ivugabutumwa ku butaka bw’u Rwanda, mu birori bikomeye, byitabiriwe n’abihayimana banyuranye barimo na Musengeri Antoine Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali ndetse na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet uyobora Diyoseze Gatolika ya Nyundo.

Iyi sabukuru yaranzwe n’ibirori bikomeye, Musenyeri Mwumvaneza Anaclet unayobora Komisiyo y’Itumanaho muri Kiliziya Gatolika, yavuze amagambo akomeye kuri iyi Radio imaze imyaka 15 anayiha umukoro wo kurushaho gukorana neza n’abakunzi bayo.

Mu ijambo Musenyeri Mwumvaneza Anaclet yagejeje ku bitabiriye ibirori by’isabukuru ya Radio Maria Rwanda, yavuze ko Radio Maria yabaye igisubizo ku bakirisitu batari bacye bakurikira ibiganiro byayo.

Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko Kiliziya Gatolika yishimira ko Radio Mariya ikomeza gushimangira ubutumwa bwa Bikiramaliya yayihaye ngo igeze ku mbaga y’abizera Imana.

Yagize ati “ […] Radio Maria Rwanda yaje mu gihugu cyasuwe n’ijuru mu buryo wihariye, kuko Bikiramaliya yabonekeye i Kibeho. Muri Afurika hose niho honyine yabonekeye kandi yemerwa na Kiliziya gatolika.”

Yunzemo ati “Iyi Radio yakomeje gushimangira ubutumwa nyina w’Imana yatugejejeho cyane cyane bwo guhinduka no kubana neza mu mahoro. Binyuze muri iyi Radio ubutumwa bwa Bikiramaliya hano i Kibeho buragenda bumenyekana hirya no hino ku isi, cyane ko yabisabye abo yabonekeye.”

Ashimangira ko iyo hataza kubaho Radio Maria icyifuzo cy’umubyeyi Bikiramaliya kitari kubahirizwa cyangwa kigakorwa ku buryo bugoranye.

Musenyeri Mwumvaneza yaboneyeho gusaba ubuyobozi bwa Radio Maria Rwanda kurushaho kunoza gahunda zayo bareba ibyo abayikurikira bakeneye cyane ko aribo baterankunga bakuru bafite.

Yasabye abakozi bayo kurushaho kuba abarimu beza b’urukundo, guherekeza abanyantege nke no kumara irungu abarwayi n’abageze mu zabukuru.

Ati “Mukomeze mube abarimu b’urukundo abantu bakeneye, muherekeze abanyantege nke, mumare irungu abarwayi n’abageze mu zabukuru. Nibwo Radio Maria Rwanda izaba koko umusemburo wo guhinduka dukeneye muri iki gihe.”

Musenyeri Mwumvaneza yashimiye uruhare rwa buri wese mu gushyigikira iterambere rya Radio Maria Rwanda ndetse no kurushaho kugaragaza urukundo n’ishyaka bafitiye inkuru nziza ya Yezu Christo. Yanaboneyeho kwizeza abakunzi bayo ko hari gushakwa uburyo yazagera mu mpande zose z’igihugu ku buryo aho umuntu yaba ari hose azajya ayumva neza nta nkomyi.

Musengeri Antoine Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Mwumvaneza Anaclet uyobora Diyoseze ya Nyundo ndetse n’abayobozi ba Radio Maria Rwanda bakata umutsima

Musenyeri Mwumvaneza Anaclet uyobora Diyoseze ya Nyundo yavuze ko Radio Maria yashyize mu bikorwa icyifuzo cy’umubyeyi Bikiramaliya

Musengeri Antoine Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali ari mu bitabiriye ibi birori

Perezida wa Radio Maria Rwanda yasabye abakozi bayo gukomeza gushyigikira umurimo w’Imana bageza ibikwiye ku bakunzi bayo

Ni ibirori byabanjirijwe n’igitambo cya Misa

Imbaga y’abakirisitu bifatanyije na Radio Maria Rwanda kwishimira isabukuru y’imyaka 15 imaze

Musenyeri Mwumvaneza Anaclet uyobora Diyoseze Gatolika ya Nyundo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO