Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Prosper Nkomezi yavuze ku cyamuteye gusuka amarira ubwo yageraga imbere y’imbaga muri concert ye ya mbere

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umuhanzi uri mu bakunzwe n’abatari bacye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yavuze ku cyamuteye gusuka amarira menshi mu gitaramo cye cya mbere aherutse gukorera i Kigali yari yise “Ibasha gukora live concert”.

Ni igitaramo gikomeye uyu musore ukiri muto yakoze ku wa 7 Nyakanga 2019, aho yari yafatanyije n’abaramyi banyuranye barimo Simon Kabera, Alarm Ministries, Serge Iyamuremye, Bosco Nshuti cyabereye mu ihema rinini riri kuri Serena Hotel.

Igitaramo ‘Ibasha Gukora’ cya Prosper Nkomezi, cyaranzwe n’ubwitabire budasanzwe, aho abantu benshi bagikurikiye bahagaze kubera imyanya yari yateguwe yarangiye hakiri kare.

Ubwo Nkomezi yahamagarwa ku rubyiniriro ahagana saa kumi n’imwe n’igice (17h30), yakiriww n’amashyi y’urufaya ndetse n’impundu z’urwunge, akigera ahirengeye arabanza yicara ku ntebe yubika umutwe asuka amarira.

Uyu musore weretswe urukundo no gushyigikirwa bidasabnzwe kuri uyu munsi atazibagirwa mu mateka y’umuziki we, yahishuye ko ari ibyishimo byamwuzuye akibona abantu baje kumushyigikira maze amarangamutima aramurenga bituma asuka amarira.

Yagize ati “Ni amarira y’ibyishimo, ni amarira y’umunezero narimfite mu mutima. Umunezero wari uturutse kuko Imana yasubije isengesho ryanjye ,byaturutse ku kuba abantu bari bitabiriye igitaramo cyanjye ,banezerewe nanjye bintera kunezerwa cyane.”

Prosper Nkomezi w’imyaka 23 akomeza avuga ko byamushimishije cyane kuba abantu baramushyigikiye mu buryo bw’amafaranga, inka ndetse n’izindi mpano, kuko iyo umuntu yishimye abasha kugaragaza ikimuri ku mutima.

Prosper Nkomezi ubarizwa muri Zion Temple yatangiye umuziki mu mwaka wa 2017. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zinyuranye ziri guhembura imitima ya benshi nka ’Ibasha gukora’, ’Humura’, ’Singitinya’, ’Sinzahwema/Amamara’, ’Urarinzwe’, ’Nzayivuga’ n’izindi.

Prosper Nkomezi avuga ko gusuka amarira byatewe n’ibyishimo yagize amaze kubona uko abantu baje kumushyigikira ari benshi

Ni igitaramo cyaranzwe n’amarira kuri uyu musore

Yariraga amarira y’ibyishimo

Ni igitaramo cyitabiriwe ku buryo bukomeye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO