Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Prosper Nkomezi yakoze igitaramo cy’amateka yaturirwaho amagambo akomeye anagabirwa inka-AMAFOTO

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ntibazibagirwa ibihe byiza bagiriye muri Serena Hotel mu gitaramo ‘Ibasha Gukora live concert’ ku mugoroba wo kuwa 7 Nyakanga 2019. Ni igitaramo umuramyi Prosper Nkomezi yagaragarijemo impano idasanzwe yagize uruhare mu kururutsa imitima y’abatari bake.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavukowakoze wakoze igitaramo cy’amateka, imiririmbire ye n’ubutumwa buri mu ndirimbo ze byakoze benshi ku mutima barimo abapasiteri ndetse n’abahanzi bagenzi be, bafata umwanya wo kumwaturiraho amagambo akomeye umwe muri bo anamugabira inka.

Prosper Nkomezi ukoze igitaramo cya mbere kuva yatangira umuziki wo kuramya Imana, yagaragarijwe ugushyigikirwa kudasanzwe, bishimangira ko ari mu banyempano bakunzwe mu Rwanda.

Ahagana saa kumi n’imwe n’igice (17H30’) nibwo Prosper Nkomezi yageze ku rubyiniriro, yakirwa n’amashyi y’urufaya n’impundu nyinshi bose bahita bahagurukira rimwe batangira kwiterera hejuru.

Akigera ku rubyiniriro Prosper Nkomeezi yakubizez amaso imbaga y’abaje kumushyigikira ahita asuka amarira,, amara nk’umunota wose yubitse umutwe aza guhaguruka atangirana n’indirimbo nka ’Singitinya’, akurikizaho ’Hazaba’, ’Nzayivuga’, ’Humura’ n’izindi ari nako imbaga yari aho yamufashaga kuramya ku buryo yaririmbye indirimbo zose nta wicaye mu ntebe.

Prosper Nkomezi byamurenze asuka amarira

Prosper Nkomezi ubwo yari ku rubyiniriro yanyuzagamo agashima Imana kubwo gushyigikirwa kudasanzwe yabonaga, ibintu yasanishaga n’izina yahaye igitaramo cye ‘Ibasha gukora.’

Yagize ati “Ndashima Imana ko iri mu ruhande rwacu. Imana ibasha gukora niyo yabazanye hano[…]Umuntu ashobora kugusezeranya ibintu ntabikore ariko Imana niyo isezeranya ikanasohoza, niyo imenya ibidukwiye mu gihe gikwiye.”

Uyu musore waririmbye indirimbo ze hafi ya zose, yageze ku ndirimbo ye yitwa ‘Sinzahwema’ izwi nka ‘Amamara’ ndetse na ‘Ibasha gukora’ ibintu bihindura isura, uwari aho wese arabyima bishimangira uburyo izi ndirimbo zahembuye imitima y’abatari bake.

Ubwo igitaramo cyageraga hagati, bamwe mu bapasiteri, abahanzi bagenzi be n’abakunzi be basabye umwanya wo kumwaturiraho amagambo y’umugisha.

Pastor Gakumba Tom wari mu bayoboye iki giteramo yavuze ko Prosper adafite impano gusa ko ahubwo Imana yamusutseho amavuta, avuga ko igitaramo cye cyamukoze ku mutima, ahita amugabira inka.

Yagize ati “ Uyu musore Prosper yantangaje. Ntabwo afite impano gusa ahubwo amavuta y’Imana amuriho. Izina ryawe rizazamuka kugeza aho n’Isi yose izakumenya. Mu muco Nyarwanda kera iyo umuntu yagukoraga ku mutima wagiraga icyo umuha. Ntabushobozi mfite ngo muhe immodoka, mba nyimuhaye, nta bushobozi bwo kumwubakira inzu mba mbikoze, ariko ubushobozi bwo kumuha inka ndabufite muhaye inka.”

Pastor Gakumba Tom yaturiye amagambo y’umugisha kuri Prosper Nkomezi anamugabira inka

Umuramyi Simon Kabera nawe yavuze kuri Prosper Nkomezi, ko ari umusore ukunda gusenga kandi w’umunyempano ati “Nagiriwe ubuntu arantumira. Twaraganiriye ndanyurwa ndanezerwa, ni umukozi w’Imana afite ibintu Imana yamuhaye.”

Umuhanzikazi Aline Gahongayire “Prosper Nkomezi ni umusore ntajya mbona uko mvuga. Ni umuntu w’Imana kandi Imana ikomeze yagure impano ye.”

Israel Mbonyi ati “Prosper uri ahazaza ha Gospel! Imana ikomeze ikwagure.”

Abenshi bagize icyo bavuga kuri Prosper barimo n’abavugabutumwa banyuranye bamusabiraga umugisha ku Mana no gukomeza kwaguka izina rye rikamenyekana hose.

Abahanzi banyuranye barimo Simon Kabera, Bosco Nshuti, Serge Iyamuremye, Alarm Ministries bafashije Prosper Nkomezi muri iki gitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abantu.

Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa Cyenda n’igice (15h30’) z’igicamunsi cyasojwe saa tatu z’ijoro (21h00’) abantu bagishaka ko Prosper yakomeza kubataramira.

Prosper Nkomezi yaririmbye abantu barabohoka

Iki gitaramo ntabwo kizasibangana mu mutwe wa Nkomezi

Byari ibyishimo kuri uyu musore umaze igihe gito atangiye umuziki


Alarm Ministries yashimishije abantu mu ndirimbo zabo zikundwa na benshi

Abaririmbyi bafashaga Prosper Nkomezi bagaragazje ubuhanga

Bariririmbaga mu majwi meza cyane

Abantu bafashijwe mu buryo bukomeye

Israel Mbonyi yaturiye amagambo y’umugisha kuri mugenzi we Nkomezi

Simon Kabera nawe yashimishije abantu mu ndirimbo ze zakunzwe n’abatari bacye

Serge Iyamuremye nawe yateye ingabo mu bitugu mugenzi we

Bosco Nshuti nawe yaririmbye

Pastor Christopher niwe wigishije ijambo ry’Imana

Amafoto : Byishimo Espoir


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO