Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Prophet Sultan agiye gusubira muri America mu biterane by’ubuhanuzi azakorera mu bihugu bitandukanye

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] rikorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Prophet Sultan Eric, agiye kongera kwerekeza muri Amerika aho yatumiwe muri Leta zitandukanye, mu bitaramo by’ubuhanuzi, akaba azamarayo iminsi 40.

Prophet Sultan azahaguruka mu Rwanda mu Cyumweru gitaha, yerekeze muri Amerika aho azagirira urugendo rwiswe urw’ubuhanuzi ‘Prophetic Tour’ rwitezwemo ibitangaza byinshi birimo no gukira indwara zananiranye.

Uyu muhanuzi watumiwe n’abapasiteri batandukanye bakorera umurimo w’Imana muri Leta zitandukanye azabanza anyure mu Mujyi wa Boston hanyuma ibiterane bye abitangirire muri Ohao taliki ya 10 na 11 Kanama, akomereze muri Leta ya Texas azakorera taliki ya 16 – 18 Kanama 2019 mu gihe muri Maine kizaba mu mataliki ya mbere y’ukwezi k’Ukwakira.

Prophet Sultan umaze amezi atatu gusa avuye mu biterane by’ubuhanuzi muri Amerika, yavuze ko benshi bamwishimiye cyane bituma bahita bongera kumutumira.

Ati “Ubwo mperuka USA mu kwa Gatanu uyu mwaka byari byiza, abantu ntabwo bari banzi cyane, ariko benshi barishimye cyane niyo mpamvu nsubiyeyo, ariko iyo njyayo bwa mbere bakabona ntari uwo bakekaga ntabwo mba ntumiwe kuko hashize amezi 3 gusa.”

Prophet Sultan aherutse muri Amerika mu mezi atatu ashize mu biterane by’ubuhanuzi

Uyu mushumba avuga ko yatumiwe n’aba Pasiteri batandukanye barimo uwitwa Rev.Pastor Omer wo muri Texas, Pastor Desire wo muri Ohio n’abandi babatandukanye.

Ati “Natumiwe n’abapasiteri batandukanye, harimo uwo muri Texas, hari no muri Maine mbese ni abapasiteri batandukanye tuzafatikanya gukora igiterane kinini cyo kwizihiza cyangwa cyo kwishimira Ubuntu bw’Imana.”

Akomeza avuga ko muri ibi biterane hazaba hari ibihe by’ubwiza ndetse n’ubuhanuzi aho abafite uburwayi bukomeye bazasengerwa bagakira.

Prophet Sultana yanavuze ko muri ibi biterane azaba ari umwanya mwiza wo kwiga ku buntu bw’Imana, ngo kuko abantu benshi batarasobanukirwa ubusobanuro bw’ Ubuntu bw’Imana.

Ati “Bizaba ari ibihe by’ubwiza n’ubuhanuzi, dusengera abarwayi no kwiga cyane ku Buntu bw’Imana dore ko abantu benshi bataramenya ubusobanuro bw’ubuntu bw’Imasna. Ahanini bisa naho aribwo butumwa Imana yampamagariye.”

Uyu mushumba yavuze ko mubyo ateganya kuzasangiza abazitabira ibi biterane harimo kuzababwira ihishurirwa afite kuri Yesu, ndetse n’ubuhanuzi budasanzwe aho abarwayi bazakira kumugaragaro.

Ati “ Ikintu cya mbere mbakumbuje ni uko mbafitiye ihishurirwa kuri Yesu, buriya Yesu araryoha, Yesu ni mugari, Yesu ni ijambo ry’Imana. Mbafitiye ijambo kubyo Yesu yabakoreye mu myaka ibihumbi 2 ishize, cyane cyane ku bijyanye n’ubuntu bwe. Bitegure ko hazabera ubuhanuzi budasanzwe, bitegure ko nzasengera abarwayi bagakira kuko mfite impano z’Imana.”

Prophet Sultan yatangiye kwamamara mu iyobokamana ry’u Rwanda kuva mu Ugushyingo kwa 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi.

Icyo gihe yatangaje ko abashyitsi bazajya batanga 20 000 Frw ngo abahanurire; abasangwa bashyirirwaho igiciro cya 10 000 Frw.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo byabo n’inshuti.

Uyu muhanuzi ahamya ko Imana yamuhaye impano zikomeye aho ngo yasengeye abari bafite indwara zirimo SIDA, Kanseri n’izindi barakira. Anavuga ko yazuye umuntu wari wapfiriye kwa Muganga.

Prophet Sultan ategerejwe n’abatari bacye mu biterane by’ubuhanuzi azakorera mu bice bitandukanye bya America

Rev.Pastor Omer wo muri Texas nawe ari mu batumiye Prophet Sultan

Pastor Desire wo muri Ohio yatumiye mugenzi we Prophet Sultan mu biterane bari gutegura


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO