Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Polisi yatangije Gerayo Amahoro mu matorero y’Abadivantiste

Akayezu Jean de Dieu , yesterday

Polisi y’Igihugu yatangije ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu matorero y’Abadivantisite b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda mu rwego rwo gukangurira abakristo kugenda neza mu muhanda hirindwa impanuka.

Ubu bukangurambaga bugeze mu cyumweru cya 37, aho Polisi y’igihugu yigisha abantu batandukanye imigendere yo mu muhanda yabarinda impanuka muri gahunda yise ‘Gerayo Amahoro’.

Nyuma ya Kiliziya Gatolika, ADEPR kuri uyu wa Mbere abayobozi b’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi mu Rwanda nabo bakiriye abahagarariye Polisi kugira ngo bategure uburyo ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro.

Itorero ry’abadivantisiti mu Rwanda rifite abakristo basaga miliyoni hirya no hino mu gihugu nk’uko bitangazwa na Kigali Today dukesha iyi nkuru.

Umuyobozi w’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Pasiteri Hesron Byiringiro, yavuze ko “Burya ikigaragaza ubujiji kigaragarira mu ntambuko, iyo umuntu akubona mu muhanda uburyo uri kugenda abona ko uturutse mu cyaro.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera agira ati “Usanga umuntu utwaye ikamyo asagarira akamodoka gato, utwaye ivatiri agasagarira umunyegare, abamotari bose bavuga binubira abatwaye imodoka, umuntu utwaye ‘jeep’ we agutera amahoni cyangwa amatara maremare, ibi ntabwo ari byo, reka tugire ihame ry’ubworoherane."

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ishaka ko kugenda neza mu muhanda byava ku kubahiriza amategeko bikagirwa umuco mu Banyarwanda.

Abayobozi b’Abadiventisite bavuga ko bazigisha abayoboke babo n’abandi Banyarwanda muri rusange gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, hifashishijwe amatangazo mu nsengero bateraniramo, inyigisho mu mashuri yose ashamikiye kuri iri dini ndetse na radio.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO