Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Philippine: Kuwa gatanu mutagatifu bakora ibintu biteye ubwoba.

Ubwanditsi , 4 weeks ago


Hirya no hino ku isi mu iminsi itatu mbere y’uko hizihizwa Pasika ifatwa n’izuka rya Yesu. Uwa gatanu uyibanziriza abakrisito bamara iminsi bibuka imibabaro yesu yaciyemo kugira ngo acungure umuntu. Bamwe bahitamo kwibuka iyo mibabaro bagerageza nabo kwibabaza bikanageraraho bamwe bivusha amaraso.

Mu gihugu cya Philippine(Filipine) bamwe mu bakirisitu Gatulika bahitamo kubabamba ku musaraba kuwa gatanu mutagatifu nk’uko babikoreye Yesu. Iki gihugu cyarameneyekanye cyane kubera ubu buryo bakoresha mu kuzirirkana uyu munsi.

Nk’uko Reuters yabyanditse ngo bamwe mu bakirisitu bababamba ku misaraba y’ibiti ndetse bakanabateramo imisumari bakanabambika ikamba ry’amahwa mu mutwe abandi ugasanga bikubise bibabaza, ibi byose ngo bikaba bishingiye ku kwibuka umubabaro Yesu yahuye nawo.

Ibihumbi by’abamukerarugendo baza gusura iki gihugu cyane kuri uyu munsi wa gatanu mutagatifu kugira ngo barebe ibi bikorwa bitandukanye biba bikorwa muri icyo gihugu. Uyu mugenzo watangiye mu mwaka 1950 ubwo handikwagwa umukino uvuga kuri Yesu gusa gukina ibijyanye no kubambwa byatangiye mu mwaka w’1962. Ibi bikunze kubera mu ntara ya Pampanga.

Bamwe bahitamo kwibabaza cyane
Barikubira bakivusha amaraso
Bamwe baremera bakababamba ku musaraba bakanabateramo imisumari

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO