Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Perezida Kagame yahawe impano ya Bibiliya ku isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)

Vincent Nsengiyumva , 3 days ago

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wifurije Perezida Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko, unamugenera impano ya Bibiliya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2019, nibwo Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 62 y’amavuko. Ni umunsi yakiriyeho ubutumwa butabarika bwaba ubw’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’abanyamahanga, bamwifuriza isabukuru nziza, kurama no kuramba banamushimira kubw’ubutwari bwamuranze, imiyoborere myiza, n’ibindi byinshi bigaragaza imbamutima bamufitiye.

Nk’uko byagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, uko ubutumwa bwisukiranyaga bifuriza Umukuru w’igihugu isabukuru nziza, nta gushidikanya ko buri wese yibonaniye nawe amaso ku maso atabura impano amugenera.

Kimwe n’Abanyarwanda muri rusange ndetse n’abo hanze yarwo bagaragaje ko bahoza ku mutima Paul Kagame, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ntiwacitswe aho wanamugeneye impano ya Bibiliya we n’umuryango we.

Impano Umukuru w’Igihugu yagenewe yashyikirijwe Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, wari umuhagarariye mu muhango wo gufungura Inama Mpuzamahanga y’Umuryango wa Bibiliya muri Afurika, dore ko Umukuru w’igihugu yizihirije isabukuru ye muri Sochi mu Burusiya aho yitabiriye Inama y’iminsi ibiri ihuza iki gihugu na Afurika.

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Musenyeri Antoine Kambanda ni we washyikirije Minisitiri w’Intebe impano ya Bibiliya yagenewe Perezida Kagame ku munsi w’isabukuru ye.

Musenyeri Kambanda yavuze ko hari impano idasanzwe Umuryango wa Bibiliya wifuje kugenera Perezida Kagame.

Yagize ati “Mfite impano idasanzwe nshaka kubereka, ni impano Umuryango wa Bibiliya muri Afurika wageneye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, nabwiwe n’inshuti yacu Rick Warren ko uyu munsi ari isabukuru ye. Ni isabukuru ya Perezida wacu.”

Yakomeje agira ati “Tumwifurije isabukuru nziza. Iyi mpano ni we yagenewe, ni Bibiliya y’umwihariko twamugeneye we n’umuryango we. Imana imuhe umugisha kandi ihe umugisha igihugu cyacu.”

Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Duane Warren, uzwi nka Pasiteri Rick Warren, yavuze ko ibyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwagejeje ku baturage bikwiye kubera urugero andi mahanga.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente niwe washyikirijwe impano ya Perezida Kagame

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard aganira na Musenyeri Kambanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO