Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Patient Bizimana yongeye kwibutswa ko arambiranye mu buseribateri

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuramyi uri mu bubatse izina mu Rwanda, Patient Bizimana yongeye kwibutswa ko akwiye gushaka umukunzi maze nawe agasezerera ubuseribateri, mu kubasubiza ahishura ko abirimokandi ko azabereka umukunzi bitarambiranye.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza yongeye gusabwa ibi, ubwo rumwe mu mbuga nkoranyambaga ruhuza bamwe mu bashumba, abavugabutumwa, abaramyi ndetse n’abakirisitu bo mu matorero atandukanye bashimaga bagenzi babo barimo umuramyi Nicole na Alsene bateye intambwe ikomeye mu rukundo rwabo aho berekanwe mu rusengero nk’abitegura kurushinga.

Ni ingingo yahise izamura ikiganiro bamwe batangira gutunga agatoki abandi bagomba kwikubita agashyi bakerekana abakunzi babo ndetse bakanakora ibirori.

Umushumba w’itorero Forsquare mu Rwanda, Bishop Dr Fidele Masengo yahise avuga ko hakwiye gutegurwa amasengesho yo kuragiza Imana umuramyi Patient nawe agatera intambwe agashaka umukunzi maze akarongora.

Ati “Ni ugusengera umuramyi Patient nawe akiga ‘gutera ivi’.”

Nyuma y’uko Bishop Masengo avuvuze aya magambo, hari n’abandi bunze murye bagaragaza ko ibintu bigomba guhinduka.

Patient Bizimana nawe uba kuri uru rubuga yahishuriye abamusabaga kuva mu buseribateri ko abirimo ko kandi bidatinze bazaba bamubona yateye ivi.

Si ubwa mbere humvikanye abasaba Umuramyi Patient Bizimana kuva mu buseribateri akaba yashaka umukunzi nawe akarongora, kuko mu ntangiriro za 2018, umubyeyi we yamusabiye imbere y’imbaga ko agomba kurongora bitarenze uwo mwaka.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye igitaramo cya Easter Celebration 2018 cyari cyateguwe na Patient Bizimana, umubyeyi we yabanje kumuha inka, ariko amutegeka ko ayigira inkwano, akarongora nawe akitwa umugabo.

Yagize ati “ Ndashimira Patient n’abo bafatanyije badushimishije. Umwaka ushize mu gitaramo cyawe cyabereye muri Kigali Convention Centre naguhaye inka, ubu iri konsa. Ngiye kuguha indi ariko ndashaka ko uyibyaza umusaruro, tuzajya tuza tuvuga ko tugiye mu rugo rwa Patient. Ndifuza ko uyu mwaka wa 2018 ugira urugo rwawe.’’

Nyuma y’ubusabe bwa Se, hari abavugaga bati ‘ubwo ari umubyeyi we ubimwisabiye noneho arashyize ararongoye!’ ariko Mata yararangiye, dufata Gicurasi, Ukuboza kurinda kugera nta kanunu k’ubukwe bw’uyu muramyi, dufata undi mwaka none nawo ugiye kwirenga nta kigaragaza ko byibura yaba afite gahunda ya hafi.

Umushumba w’itorero Forsquare mu Rwanda, Bishop Dr Fidele Masengo yavuze hakwiye amasengesho Patient nawe akiga gutera ivi

Aha ni umwaka ushize mu gitaramo cya Easter Celebration ubwo umubyeyi we yamusabaga (Patient) gushaka umukunzi nawe akarongora

Patient Bizimana yavuze ko bitarambiranye atazaba akiri wenyine


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO