Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Patient Bizimana yahishuye uko yahinduye idini ajya muri Islam akurikiye umukobwa yakundaga

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yahishuye byinshi ku buzima bwe birimo n’uko yigeze guhindura idini ajya muri Islam akurikiye umukobwa bakundanaga.

Ibi uyu musore wubatse izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2019, mu kiganiro Amahumbezi yagiriye kuri Radio Rwanda.

Ubwo yagarukaga mu mateka ye yo mu buzima bwa gisore, yavuze kuri byinshi yanyuzemo anakomoza ku buryo yakundanye n’umukobwa w’umusilamukazi bituma amukurikira nawe ahindura idini kugira ngo azegukane uwo mwali.

Umuramyi Patient Bizimana usanzwe ari umukirisitu wa Evangelical Restauration Church, yavuze ko yasabye umukobwa w’umusilamukazi urukundo, yanga kurumuha kuko batari bahuje idini, kuva ubwo ahita amusanga muri Islam.

Yagize ati “ Naterese umukobwa aranyanga, ambwira ko tutakundana kubera ko ntari Umuyisilamu. Uwo mugoroba nahise ninjira idini banyita Ali, bamvugiraho amagambo, ubwo dutangira gukundana kuko nari maze kuba umusilamu. Icyo gihe hari muri 2001.”

Yakomeje avuga ko byatewe n’ubusore no kugendera mu bigare ngo kuko azi neza ibyo yarimo icyo gihe.

Patient Bizimana yakomeje avuga ko akimara guhindura idini, ngo ntibyashimishije ababyeyi be kuko bo bari abakristu.

Yagize ati “ Byari bikomeye cyane, ababyeyi bakibimenya barababaye cyane.”

Avuga ko urukundo rwe n’uwo mukobwa rutakomeje ngo kuko bamaranye amezi atandatu gusa. Uwo mukobwa yaje gushaka umugabo ubu arubatse.

Patient Bizimana avuga ko ku rugendo rwe rwo gukizwa, ngo yabvonaga abasore basobanutse bajya gusengera ahitwa muri Restauration akabyibazaho, rimwe aza kubakurikira, ajyayo rimwe yumva ntari kunyurwa, icyumweru gikurikiyeho asubiyeyo ataha yafashe icyemezo cyo guhindukira agakizwa.

Ati “ Nabonaga abasore basobanutse bajya muri Restauration ngatekereza ko ari ibintu bifatika. Naje kubakurikira ubwa mbere ntaha ntarabyumva neza. Icyumweru gikurikira nagiyeyo, habwirizaga umupasitori wo muri Congo witwaga Mutamba, arabwirizsa numva ibintu byose ni bishyashya. Nahise mfata icyemezo ndahindukira ntangira gukurikira inzira nshya.”

Avuga ko yahise ashaka uko yinjira muri Korali baramwemerera, biza kumuhishurira impano yari yifitemo yo kuririmba yanamuzamriye izina.

Patient Bizimana yahishuye uko yahinduye idini ajya muri Islam akurikiye umukobwa yakundaga

Patient Bizimana ari mu baramyi bafite izina rikiomeye mu Rwanda

Umva kandi ufashwe n’indirimbo Ikamba uyu muramyi aherutse gushyira hanze:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO