Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Rutayisire ntiyemeranya n’abashinja ADEPR gukumira amakorali yayo mu butumire bw’andi matorero

Vincent Nsengiyumva , 3 months ago

Rev. Pastor Dr Antoine Rutayisire uyobora Paruwasi ya Remera mu idini rya Anglican ntiyemeranya n’abashinja itorero ADEPR gukumira amakorali n’abaririmbyi bayo kwitabira ubutumire bwa bagenzi babo bakorera umurimo w’Imana mu yandi matorero.

Pastor Rutayisire yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019, ubwo korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yari mu gitaramo yari yatumiwemo kuri Anglican Paruwasi ya Remera.

Ibi Pastor Rutayisire yabikomojeho mu gihe abantu benshi bakunze kunenga ADEPR bayishinja gukumira abaririmbyi basengera mmuri iri torero ndetse n’amakorali yayo kwitabira ubutumire bwa bagenzi babo basengera mu yandi matorero.

Bivugwa ko umuririmbyi cyangwa Korali ibarizwa muri ADEPR witabiriye ibiterane cyangwa ibitaramo byateguwe n’abo mu yandi matorero, ahabwa ibihano bikomeye birimo no kuba yahagarikirwa ifunguro ryera.

Pastor Rutayisire ariko ntiyemeranya n’abavuga ko ADEPR ikumira abaririmbyi cyangwa amakorali yayo kujya kwifatanya n’abo mu yandi madini akavuga ko ahubwo ikiriho ari uko abantu bategerana ngo baganire hanyuma bice mu murongo wagenwe.

Uyu mushumba ashimangira ko itorero rya EAR ritajya rikenera ubufasha muri ADEPR ngo babubure, cyane ko amakorali mensho akomeye muri iri torero bakunze kuyatumira mu biterane bategura.

Yagize ati “Burya hari igihe abantu biyimabakabeshyera umuntu.Njyewe mbona tubandikira bakadusubiza. Korali zaho ziza hano, nka Korali Hoziyana yaje hano, Korali Jehovah Jireh yaje hano, Korali Shalom yaje hanon’andi makorali menshi aza hano. Ibintu byo kuvuga ngo baranze utarageragje njyewe ntabwo njya mbyemera.”

Yakomeje avuga ko ikiriho ari uko hari ibisabwa kugira ngo korali yitabire ubutumire ngo kandi ntaho bitaba.

Ati “Njyewe ntacyo nabasabye ngo bakinyime rero kwifatanya n’abavuga ko ADEPR ibuza amakorali yayo kujya ahandi naba mbeshye. Icyakora wenda bafite imyitwarire bagenderaho y’uko abatumira bandikira ubuyobozi akaba aribwo butanga uruhushya kandi ntacyo bitwaye kuko natwe turabikora. Buri rugo rugira amategeko yarwo. Niba ADEPR isaba kwandikira umuyobozi Mukuru maze akabyemera, ntacyo bintwaye kumwandikira rwose.”

Kuri iki Cyumweru nibwo Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yari yatumiwe mu giterane cy’ivugabutumwa kuri Anglikan Paruwasi ya Remera cyari cyateguwe n’urubyioruko rw’iri torero.

Pastor Rutayisire ntiyemeranya n’abashinja ADEPR gukumira amakorali yayo mu butumire bw’andi matorero

REBA HANO IKIGANIRO CYOSE NA PASTOR RUTAYISIRE


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO