Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Rick Warren yafashe mu mugongo umuryango wa Senateri Kagoyire witabye Imana (Amafoto)

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Amerika, Pasiteri Rick Warren, yafashe mu mugongo umuryango wa Senateri Kagoyire Thérèse witabye Imana ku wa 8 Nyakanga 2019 azize uburwayi.

Pastor Rick Warren umaze iminsi mu Rwanda, yihanganishije umuryango wa Senateri Kagoyire ubwo yari kumwe n’imbaga y’abayobozi bo mu nzego za Leta y’u Rwanda, abayobozi b’amatorero n’amadini bagera ku 2000 bitabiriye amahugurwa yiswe ‘‘Driven Leadership Gathering” ari kubera muri Kigali Convention Center.

Ni amahugurwa yateguwe n’Umuryango ugamije kubiba amahoro mu Rwanda no mu basenga Imana wa PEACE Plan Rwanda, washinzwe na Pasiteri Rick Warren.

Ubwo hatangizwaga aya mahugurwa, abayitabiriye baboneyeho gusabira Senateri Kagoyire Thérèse witabye Imana mu isengesho banaboneraho kwihanganisha no gufata mu mugongo umuryango we.

Mu ijambo rye, Pasiteri Rick Warren yasabye abitabiriye amahugurwa gufata umwanya wo kwibukano kuzirikana Senateri wamaze kuva mu buzima.

Yagize ati “Ndashaka ko dusengera umuryango mugari wa Thérèse kugira ngo Imana iwukomeze […] Iyo tubuze umubyeyi wacu, imitima yacu irababara.”

Uyu muvugabutumwa yahise atangira isengesho agira ati “ Mana tugushimiye ubugingo bwa Senateri Thérèse. Tugushimiye umusanzu we mu kubaka igihugu. Uyu munsi tumuguhaye mu maboko yawe. Turakwingize ngo uhoze kandi ube hafi umuryango we, umukunda.

Ndasaba abasenateri bari hano uyu munsi kwihangana. Ubahe kugwiza urukundo rwawe kandi ubongere imbaraga. Tuzi neza ko tutazabaho ubuziraherezo ariko birababaza iyo tubuze uwo dukunda. Dusengeye inshuti, umuryango n’igihugu ku bwo kubura umuyobozi ukomeye. Mana udukomeze twese. Amina.’’

Pastor Rick Warren wasesekaye mu Rwanda mu cyumweru gishize, yabwiye itangazamakuru ko azanwe na gahunda zitandukanye zirimo gutaha ubukwe bwa Ange Kagame, umukobwa wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse na gahunda y’ amahugurwa yiswe ‘‘Driven Leadership Gathering’’ yagenewe abayobozi bo mu nzego za Leta, abanyamadini n’abikorera bo mu Rwanda.

Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Amerika, Pasiteri Rick Warren wateguriye abanyarwanda amahugurwa

Umuyobozi mukuru wa ADEPR mu Rwanda Rev. Karuranga Ephrem yitabiriye amahugurwa

Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Arkidiyosezi ya Kigali yitabiriye amahugurwa

[[Bishop Dr Fidèle MASENGO uyobora Foursquare Gospel Church mu Rwanda nawe yari ahari

Amafoto : Igihe


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO