Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Philip Igbinijesu yavuze amagambo akomeye kuri Apotre Gitwaza muri Afurika Haguruka-(Amafoto)

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Pastor Philip Igbinijesu uyobora itorero Word Assembly ryo muri Nigeria yavuze amagambo akomeye kuri Apotre Paul Gitwaza, ndetse agaragaza ko amufata nk’umwe mu bahanuzi bakomeye Afurika yibitseho.

Ni amagambo uyu muvugabutumwa wo mu gihugu cya Nigeria yagarutseho ubwo yabwirizaga ijambo ry’Imana ibihumbi by’abantu baje mu giterane cy’ububyutse gihuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu ivugabutumwa ‘Africa Haguruka’ gitegurwa na Zion Temple Celebration Center iyobowe na Apotre Dr. Paul Gitwaza kiri kubera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya 19.

Africa Haguruka yashibutse mu iyerekwa Apostle Dr Paul Gitwaza yagize mu 2000, rigamije kuzamura iterambere ry’umugabane wa Afurika no guhembura abawutuye binyuze mu ijambo ry’Imana.

Ubwo Pastor Philip Igbinijesu yageraga ahirengeye, mbere yo gutangira kubwiriza yabanje yitsa cyane ku Ntumwa y’Imana Apotre Gitwaza, avuga ko ari umugabo ukwiye gushimwa kubera imirimo ikomeye yakoze yo kwagura ubwami bw’Imana ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Ntabwo tuzi uburyo twashima Intumwa y’Imana Paul Gitwaza n’umufasha we n’abakozi b’Imana bakorana uyu murimo. Ntabwo tuzi uburyo twabashima, umutima wanyu uratangaje ndetse n’imirimo mukora y’Ubwami bw’Imana ku bwa Afurika biratangaje.”

Uyu mushumba ukomoka muri Nigeria avuga ko hari ibikorwa byinshi byazamuye Afurika mu buryo butandukanye byashibutse muri Afurika Haguruka yatangijwe n’umukozi w’Imana Apotre Gitwaza yakoze.

Yagize ati “Mumaze imyaka 20 mushora imari muri bicye mufite, mugakora ibintu bikora ku mugabane wose wa Afurika. Iyo nje mu giterane nk’iki mba nibaza icyo nakora kugira ngo nanjye mbashyigikire, mba nibaza icyo nabafasha. Ibyo Afurika haguruka imaze gukora binyuze muri bo biratangaje.”

Yakomeje agira ati “ Ubwo ibiterane bya Afurika Haguruka byatangizwaga, hashize imyaka myinshi. Icyo gihe byakorerwaga mu rusengero. Ndibuka, Intumwa y’Imana Gitwaza yafashe agatuti arahanura, ahanura ibizaba muri Afurika, avuga uburyo imbibi zizavanwa muri Afurika ibihugu bigahahirana, avuga uburyo hazaba imihanda ihuza ibihugu bitandukanye bya Afurika, icyo gihe ndabyibuka yavuze uburyo ibihugu bya Afurika kuba bitumvikana, ari ibintu biteye isoni kandi bibabaje, ko ari ibintu bikeneye guhagarikwa.”

Reba video yose ya Pastor Philip Igbinijesu ari gutanga icyigisho muri Afurika Haguruka

Pastor Philip Igbinijesu ashimangira ko hari byinshi Apotre Gitwaza yahanuye avuga ko bigeye kuvanwaho none uyu munsi ntabikiriho byabaye amateka ku mugabane wa Afurika.

Yakomeje avuga ko nawe yaje mu Rwanda gutanga ubuhamya buvuga ku mumaro ukomeye Afurika Haguruka yagize by’umwihariko ku mugabane wacu.

Ati “Nanjye nzanye ijwi ryanjye kugira ngo ntange ubuhamya buvuga ko Afurika haguruka irimo gukora ibintu mudashobora kubonesha amaso yanyu, ariko bimaze gukora ibintu bikomeye ku mugabane wa Afurika.”

Africa Haguruka ihuza abantu baturuka mu bihugu binyuranye barimo abavugabutumwa bakomeye, yubakiye ku ngingo zirindwi z’ingenzi z’ubuzima zirimo Ubuyobozi, Umurimo w’Imana, Ubucuruzi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru n’Imyidagaduro ari nazo abayitabiriye bahuguriwemo n’impuguke zitandukanye.

Africa Haguruka ku nshuro ya 19 yatangjwe ku Cyumweru tariki 4 Kanama ikaba izasozwa ku wa 11 Kanama 2019.

Pastor Philip Igbinijesu yagaragaje ko Apotre Gitwaza ari mu bahanuzi bakomeye ku mugabane wa Afurika

Yavuze ko ubuhanuzi bwa Apotre Gitwaza kuri Afurika bwasohoye

Afurika Haguruka yitabiriwe n’abavugabutumwa bakomeye bo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo

Afurika Haguruka yitabirwa n’ibihumbi by’abantu baturuka imihanda yose

Ni ibiterane y’ububyutse byashibutse mu buhanuzi bwa Apotre Gitwaza

Apotre Dr. Gitwaza n’itorero ayoboye rya Zion Temple Celebration Center nibo bategura ibiterane ngarukamwaka bya Afurika Haguruka

Inyigisho zitangirwa muri ibi biterane zihembura imitima y’abatari bacye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO