Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Papane yashimangiye ubuhangange bwe mu gitaramo yakoreye i Kigali, anyura bake bacyitabiriye (Amafoto)

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umuhanzi uri mu bakomeye muri Afurika, Pasiteri Papane Bulwane yakoreye igitaramo i Kigali, ashimangira ko ari umuramyi ufite amavuta, bacye bari bitabiriye iki gitaramo batahana akanyamuneza.

Uyu mugabo ukoresha imbaraga zidasanzwe mu gihe ari kuramya, igitaramo cye cyahurijwemo abahanzi bakomeye mu Rwanda, bose bagaragaza ko bamaze kuzamura urwego rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza.

Iki gitaramo cyiswe ‘Gospel Is My Life Recording’, cyabereye ku rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama kuri iki Cyumweru, tariki 21 Nyakanga 2019, aho Papane yanafatiragamo amashusho azagaragara kuri album ye.

N’ubwo iki gitaramo cya Papane cyitabiriwe n’abantu bacye cyane, ntibyamuciye intege kuko yanyuze abakitabiriye bagira ibihe byiza ndetse asoza benshi bakifuza kugomezanya nawe mu ndirimbo ze zururukije imitima yabo.

Uyu muhanzi ukoreye igitaramo ku nshuro ye ya kabiri mu Rwanda, mu magambo yakunze kuvugira ku rubyiniriro yagarukaga ku buryo Abanyarwanda bateye imbere mu buryo bwo kuramya Imana.

Mu bo bafatanyije muri iki gitaramo harimo Umuramyi uri mu bakunzwe mu Rwanda Papi Clever n’amatsinda akunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ya Alarm Ministries, Healing worship Team na Gisubizo Ministries.

Umuramyi Patient Bizimana wari mu bagombaga kuririmba ntiyahabonetse, igitaramo kirinda kirangira abakiyoboraga batavuze impamvu yatumye ataboneka.

Iki gitaramo cyari giteganyijwe ko kigomba gutangira saa Cyenda n’igice (15h30’) siko byagenze kuko cyatangiye saa kumi n’imwe zuzuye (17h00’) ubwo itsinda rya mbere ariryo Healing worship Team ryahamagarwa.

Iri tsinda ryatangiye kurririmba abantu bakiri bacye cyane, cyatangiriye ku ndirimbo yayo yitwa ‘‘Twiyambure” , bakurikizaho iyitwa "Sinabona amagambo" bacye bari bahari babagaragariza ibyishimo mu mshyi y’urufaya.

Healing worship Team niyo yabanje ku rubyiniriro yishimirwa n’abantu bari bitabiriye iki gitaramo

Hakurikiyeho umuramyi Tuyizere Papi Clever nawe wakiranwe amashyi menshi, atangirana indirimbo aherutse gusohora yitwa “Impamvu z’ibifatika” akomereza ku ndirimbo zo mu gitabo yasubiyemo zirimo, “Amakuru y’Umurwa” na ‘Icyampa ukanyiyoborera”.

Umuramyi Tuyizere Papi Clever nawe yururukije imitima y’abitabiriye iki gitaramo

Uyu muramyi yakorewe mu ngata n’itsinda rya Gisubizo Ministries naryo ryaririmbye indirimbo 3 zirimo “Shimwa Yesu”, “Nguwe neza ndatuje” na “Ogopeni Mungu” iri mu Giswahili zishimiwe cyane.

Gisubizo Ministries yishimiwe bikomeye

Nyuma ya Gisubizo Ministries hakurikiyeho umwanya w’ijambo ry’Imana ryigishijwe n’ Umuyobozi w’Itorero Foursquare Rwanda, Dr. Bishop Fidèle Masengo, wigishije ku ijambo rivuga ku gicaniro cy’Imana, aboneraho no gusaba abaramyi kumenya ko ku gicaniro bakwiye guca bugufi, Imana ikazamurwa.

Bishop Masengo niwe wigishije ijambo ry’Imana

Nyuma y’ijambo ry’Imana rya Bishop Masengo hakurikiyeho itsinda rikomeye rya Alarm Ministries ryazamuye imbamutima za benshi mu ndirimbo zayo zirimo “Umwaka w’imbabazi” n’izindi zashyize mu mwuka udasanzwe abitabiriye iki gitaramo basoza ku buryo umuramyi Papane wakurikiyeho yakiranwe imbaduko n’ibyishimo by’ikirenga aho buri wese yari yamaze kujya mu mwuka w’igitaramo.

Alarm Ministries yashimangiye ko ifite izina rikomeye mu Rwanda

Akigera ahirengeye umuramyi Papane yaje avuga amagambo arimo ubutumwa bwiza bwubaka imitima ndetse arimo n’inkomezi ari nako bamwakiriza amashyi y’urufaya.

Yahize agira ati “Ibyo Satani yakunyaze uyu munsi urabigarurirwa mu izina rya Yesu. Ubu ni ubutaka bwa Kigali. Imana igiye kugeza Kigali ku rundi rwego."

Yahise atangira kuririmba indirimbo zirimo izakunzwe cyane mu Rwanda zirimo ‘‘Luthando’’, ‘‘Mwamba mwamba’’, “Calvary”, “Zaza Mokhethi’’ ari nako abyina bidasanzwe afatanyije n’abasore n’inkumi bagaragaje ubuhanga mu majwi adasanzwe.

Pastor Papane washimangiye ko ari igihangange mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yanyuze abitabiriye iki gitaramo n’ubwo cyitabiriwe n’abantu bacye. Abacyitabiriye bafatanyije nawe kubyina bikomeye ku buryo abari bakiyoboye bashyizeho akadomo abantu bagifite inyota yo kugumana n’uyu mugabo wamaze kubaka izina.

Papane yaririmbanye n’abasore n’inkumi b’abahanga

Pasiteri Papane yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Kigali

Yakoresheje imbaraga zidasanzwe

Aba basore n’inkumi bafashije Papane kuririmba bagaragaje ubuhanga buhambaye

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu bake cyane

Amafoto : IGIHE


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO