Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Niyonshuti wari imbata y’ibiyobyabwenge yongeye gusura abo babisangiraga bamwe batura kubireka-VIDEO

Vincent Nsengiyumva , 3 months ago

Pasiteri mu itorero rya ADEPR, Pastor Niyonshuti Theogene wari warabaswe n’ibiyobyabwenge mbere yo kwakira agakiza, yasuye abarimo abo babisangiraga Nyabugogo bakinabinywa magingo aya, barasabana, abigisha ijambo ry’Imana bamwe baratura basaba Imana imbabazi bavuga ko baretse ibiyobyabwenge n’ikindi cyaha cyose aho kiva kikagera.

Ni umuhango wabereye Nyabugogo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2019, aho abenshi bahuriraga na Pastor Niyonshuti Theogene bagiye kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi, Kanyanga, inzoga z’amoko anyuranye za mugo n’ibindi bitandukanye.

Uyu mukozi w’Imana wabaye mu buzima bw’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi imyaka 12 nkuko akunze kubigarukaho mu buhamya bwe, ngo yaje kugendererwa n’Imana yakira agakiza imibabaro yanyuzemo ishibukamo ibyishimo ubwo yabaga Pasiteri.

Ubwo yasuraga bamwe mu bo babisangiye bakorera imirimo itandukanye mu gace ka Nyabugogo biganjemo abatwaza abantu imizigo, abenshi biyemereye ko bakinywa ibiyobyabwenge ariko ngo kubera inyigisho bigishijwe bagiye kubireka.

Aba basore basangiye amafunguro ndetse n’ibinyobwa na Pastor Niyonshuti Theogene, baje guhemburwa n’ijambo ry’Imana bigishijwe abenshii muri bob aca bugufi bemera guhita bareka ingeso mbi babagamo bagakurikira Umukiza.

Mu magambo basubiyemo agaragaza kwatura no kwemera kureka ibyari bibabase bagiraga bati “Imana imbabarire ku bw’inzoga, Imana imbabarire kubw’ibiyobyabwenge, Imana imbabarire kubw’ibyaha byose nakoze, Nanze Satani n’imihango ye yose, uhereye umunsi wa none ndaje umbabarire izina ryanjye uryandike mu gitabo cy’ubugingo. Nje kugukorera Mana umfate unkomeze kuko njye sinakishobozwa, mu gihe uzagaruka gutwara itorero nanjye nzabemo.”

Uwitwa Sengumukiza Innocent yavuze ko yanywaga ibiyobyabwenge ku buryo amafaranga yakoreraga hafi ya yose yagenderaga mu kubigura.

Yemeje ko ijambo ryiza yigishijwe ryamukoze ku mutima ku buryo yafashe umwanzoro wo guhita abireka.

Yagize ati “ Nkurikije inama yatugiriye ndetse n’ijambo ry’Imana twigishijwe numvise impinduka muri njye, ku buryo uyu munsi ngomba kurara mbivuyeho sinzabisubireho, nkaba umukirisitu ngakizwa ndetse ngafasha kugira bagenzi banjye babinywa inama zo kubivaho kuko byica ahazaza habo.”

Yavuze ko mu gihe yumvise Satani ashatse kumuganza ngo abimusubizeho, agomba kuzajya ashaka Pastor Niyonshuti amusabe kumusengera akamutsindira imyuka mibi akanamugira inama.

Pastor Niyonshuti Theogene umaze kumenyekana ku bikorwa byo kwegera abana baba ku muhanda n’ abanywa ibiyobyabwenge bagasabana akanabigisha ijambo ry’Imana, avuga ubwo yari mu buzima bwo mu muhanda ngo yabitewe n’ibikomere yari yaratewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho umuryango we wari umaze gushira, bituma ahitamo kujya mu muhanda kuko yabonaga nta handi ho kuba.

Mu kwigisha aba baba mu buzima bwo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso, Pastor yibanda cyane ku ijambo ribagarurira icyizere, aho bagaragarizwa ko nabo Imana yabahindurira amateka bakaba abantu bazima kandi bakomeye.

Babanje gusangira amafunguro mbere yo kubwirizwa ijambo ry’Imana

Batuye maze barihana bavuga ko banze Satani n’imihango yayo yose

REBA HANO ABASANGIYE NA PASITERI URUMOGI BIHANA


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO