Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Niyonshuti Theogene wari imbata y’ibiyobyabwenge yasuye abo babisangiraga abaha ubutumwa bw’ihumure

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuvugabutumwa wo mu itorero rya ADEPR, Pastor Niyonshuti Theogene wari warabaswe n’ibiyobyabwenge mbere yo kwakira agakiza, yasuye abana bo ku muhanda mu gace ka Nyabugogo basangira amafunguro, anaboneraho kubigisha ijambo ry’Imana mu buryo bwo kubahumuriza no kubaremamo icyizere.

Uyu mukozi w’Imana wabaye mu buzima bw’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi imyaka 12, ngo yaje kugendererwa n’Imana yakira agakiza imibabaro yanyuzemo ishibukamo ibyishimo ubwo yabaga Pasiteri.

Ku wa Kabiri tariki 9 Nyakanga, nibwo Pastor Niyonshuti yasubiye inyuma ajya mu gace ka Nyabugogo gusura abana bo ku muhanda barimo abo basangira ibiyobyabwenge, barasabana, basangira amafunguro anabigisha ijambo ry’Imana.

Muri aka gace ka Nyabugogo niho uyu mupasiteri afite amateka akomeye dore ko ariho yabarizwaga akiri umwana wo ku muhanda, cyane ko yahamaze imyaka 12.

Nyuma yo gusangira amafunguro , Pastor Niyonshuti yabigishije ijambo ry’Imana aho yibandaga ku kubahumuriza no kubereka ko nabo bava muri ubwo buzima amateka agahinduka bakaba abakomeye.

Yatangiye avuga ko kujya mu muhanda atari amahitamo y’abana ko ahubwo akenshi biterwa n’ibibazo bahura nabyo bikabatera ibikomere, akenshi ibyo bikomere bikagira uruhare mu kubayobora inzira z’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zirimo no kwibera ku mihanda.

Yavuze ko kugira ngo ajye mu muhanda yabitewe n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho umuryango we wari umaze gushira, bituma ahitamo kujya mu muhanda kuko yabonaga nta handi ho kuba.

Ati “Navukiye mu buzima bwiza nsanga iwacu batunze, bose baza kwicwa muri Jenoside nsigara njyenyine.Kubera ibikomere by’amateka nari nsigaranye, nyuma ya Jenoside nagiye kwibera mu muhanda kuko ntahantu ho kuba nari ngifite, ubutunzi n’imiryango birangiye, ntangirakwiyangiza nywa inzoga n’ibiyobyabwenge.”

Avuga ko yabaswe n’ibiyobyabwenge ku buryo byageze aho yafatwaga nk’uyoboye abandi mu kunywa byinshi.

Uyu mupasiteri avuga ko ubu buzima yabubayemo imyaka 12, yibera Nyabugogo ataha munsi y’ikiraro n’ahandi hatandukanye, ngo nyuma aza kwakira agakiza ubuzima bwe buhinduka ubwo.

Avuga ko mu ivugabutumwa rye yahisemo kuzajya agenda atanga ubuhamya bw’aho Imana yamukuye by’umwihariko yegera abana baba ku muhanda mu buryo bwo kubereka ko nabo ubuzima bwabo bwahinduka.

Ati “Iyi ni inshuro ya kabiri nsuye abana bo ku muhanda. Ubusanzwe ivugabutumwa ryanjye numva natanga ubuhamya nkajya mbwira abantu ko Yesu ahindura amateka, kuko nk’aba bari mu muhanda batabishaka ahubwo bakaba barimo kubera impamvu z’amateka.”

Pastor Niyonshuti wari imbata y’ibiyobyabwenge ngo amaze kujya gusura abana bo kumuhanda inshuro 2 akabigisha ijambo ry’Imana

Yavuze ko yahisemo kujya asanga abana bo ku muhanda bakaganira kugira ngo abereke urukundo, anababwire ko nabo Yesu yabahindurira ubuzima.

Yashimangiye ko kugenda yigisha abana bo ku muhanda biri gutanga umusaruro, ngo kuko bimaze kuvana benshi mu muhanda bagahindura ubuzima bakava mu biyobyabwenge bagakizwa.

Pastor Niyonshuti yasabye abana bo mu muhanda kureka kwiheba, bakareka ibiyobyabwenge, bakamenya ko Imana ibaho bagakizwa nabo bagahindura ubuzima.

Ati “Birashoboka ko bareka ibiyobyabwenge, bakamenya ko iyo umuntu agihumeka aba ari umukandida w’ibyiza. Nari ndi hasi bishoboka ariko ubuzima bwarahindutse. Bamenye Imana bagakizwa byose byashoboka.”

Iki gikorwa cyo kujya kubwiriza ubutumwa bwiza abana bo ku muhanda Pastor Niyonshuti akijyanamo n’umufasha we bafitanye abana batatu, kugira mgo ahamirize abo ku muhanda by’umwihariko abo bawubanyemo ko yahinduriwe ubuzima koko.

Pastor Niyonshuti wari imbata y’ibiyobyabwenge yasuye abana bo ku muhanda Nyabugogo basangiraga ibiyobyabwenge arabahumuriza

Uyu musore avuga ko yabanye na Pastor Niyonshuti aho bita mu ’irigara’ basangira ibiyobyabwenge

Umufasha wa Pastor Niyonshuti amuherekeza gukora ivugabutumwa

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE NA PASTOR NIYONSHUTI YASUYE ABO BASANGIYE IBIYOBYABWENGE


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO