Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Mutesi Marie Aimee yakorewe ibirori bikomeye bya ‘Bridal Shower’, byitabiriwe n’abategarugori b’ibizungerezi-AMAFOTO

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Pasiteri Mutesi Marie Aimee Prudenciene yakorewe ibirori bikomeye bya Bridal Shower n’inshuti n’abavandimwe, bamwaturiraho amagambo yo kuzagira urugo ruhire.

Ibi birori bikomeye byari byitabiriwe n’abamama ndetse n’abakobwa biganjemo abafite amazina akomeye, byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019 bibera ku Kicukiro.

Pasiteri Mutesi Marie Aime Prudenciene wakorewe ibirori by’integuza y’ubukwe yitegura gukora, ababyitabiriye bikije cyane ku kumuha impanuro z’uburyo azitwara n’agera mu rugo, ndetse banamwifuriza kuzagira urugo ruhire.

Pastor Pasiteri Mutesi Marie Aimee Prudenciene n’umukunzi we Ruganintwari Jean Jacques, bazasezerana imbere y’Imana n’imiryango tariki ya 1 Nzeri 2019 mu rusengero ‘Imbaraga z’Amasengesho Amahoro ruherereye Sonatube.

Ibirori byo gusererana imbere y’Imana n’imiryango izabanzirizwa n’imihango yo gusaba no gukwa, izabera i Nyamirambo.

Pastor Mutesi n’umukunzi we Ruganintwari baherutse gushimangira urukundo rwabo ku wa 5 Nyakanga 2019, ubwo basezeranaga imbere y’amategeko kuzabana akaramata.

Ni ibirori byitabiriwe n’abagore ndetse n’abakobwa b’ibizungerezi
Pastor Mutesi yahawe impanuro z’uburyo azitwara mu rugo rwe

AMAFOTO: Bunani Janvier


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO