Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Jean-Désiré yaburiye abakirisitu kuva mu buyobe bw’abiyita abanyabitangaza

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga wo mu Itorero Zion Temple, yavuze ku bavugabutumwa bakora ibitangaza birimo kuba bakora ku bantu bakikubita hasi, avuga ko nta mumaro bifite ngo kuko ibitangaza ari ibyo bakagombye gukorera abantu bikabahindurira ubuzima.

Uyu muvugabutumwa avuga ko mu minsi ya none abantu bakwiye kujijuka bakareba bakigobotora ingoyi bashyizwemo n’abiyita abavugabutumwa b’abanyabitangaza bakora ibintu bita ibitangaza bikaba byarangaza abakirisitu bakigumira muri icyo kigare kandi nta kindi byabagezaho.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo abantu bave mu bibera mu nsengero, aho umuntu abwiriza maze agatangira gukora ku bantu maze si ukwikubita hasi, bamwe bakigaragura, abandi bagatitira.”

Yakomeje avuga ko icyo abakirisitu bakeneye ari inyigisho zibafasha kugira aho bava n’aho bagera aho kubafungiranira mu bisa n’ubufindo bikabahuma amaso.

Ati “Icyo ducyeneye ni inyigisho zifungura mu bitekerezo, zigakora ku muntu w’imbere maze agahinduka mu mutwe hakajyamo ibifatika nyuma bya bintu yigishijwe akabishyira mu bikorwa bikagira icyo bibyara kigaragara kikamugirira akamaro.”

Uyu muvugabutumwa yakomeje asaba buri wese ko yakirinda ibintu by’amarangamutima maze bakajya bashungura ibyo bahabwa kuko harimo n’ibidafite umumaro.

Yagize ati “Amarangamutima tuyashyire ku ruhande, iby’ubwana bijye ku ruhande. Nemera ko Umwuka Wera akora kandi afite imbaraga, ariko imbaraga ze ntabwo ziza mu kavuyo, kwemeza, gukanga, ugasanga ibirimo gukorwa nta ntego irimo!”

Yavuze ko ikigaragaza ko umuvugabutumwa afite amavuta cyangwa se impano y’ubuhanuzi atari uko akora ku muntu akikubita hasi, ko ahubwo ufite amavuta ari umwigisha ukosora, akereka abakirisitu be amahame y’ibyo bashyira mu bikorwa bikabateza imbere.

Yavuze ko isi ifite ibibazo byinshi cyane, kuri we akaba abona igikenewe ari ugushaka ahava ibisubizo by’ibyo bibazo.Ati “Abizera Kristo nibabitanga (ibisubizo by’ibibazo biriho) nibwo bazakenerwa, nibwo bazifuzwa!”

Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga yaburiye abakirisitu kuva mu buyobe bw’abiyita abanyabitangaza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO