Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Emma Ntambara yamaganye abakorera ‘Drama’ na ‘Cacauete’ mu nsengero

Ubwanditsi , 5 months ago

Umukozi w’Imana akaba n’Umushumba Mukuru w’itorero ‘Urufatiro rwa Kristo’ rikorera i Gasogi, Pastor Emma Ntambara yamaganye abaririmbyi bakora za Drama ndetse n’abakora Cacauete mu nsengero mu bihe by’amateraniro, avuga ko kuri we abibona nk’ubuyobe.

Pastor Emma Ntambara yabitangaje ku Cyumweru mu kiganiro yakoreye kuri imwe mu ma radiyo akorera hano mu Rwanda, cyagarukaga cyane ku buyobe buri kwaduka mu itorero ry’Imana mu minsi ya none.

Muri icyo kiganiro Pastor Emma Ntambara yamaganye bikomeye abarimba maze bakajya ku ruhimbi gukora za Drama, avuga ko ari ibintu bidakwiye mu itorero.

Yagize ati “Hari ibintu bigenda biza mu itorero bigamije ikindi kintu gikomeye. Urugero nka Drama na Cacauete. Abantu bose cyane cyane abakobwa nabonye baririmba Drama bambaye amakora, ukabona ari ibintu bidahesha Imana icyubahiro.”

Yunzemo ati “Ibi bintu bifite ahantu bituruka ntago ari umuco ukwiye kujya ku ruhimbi. Kubona umukobwa azamura akaguru maze igitsina cye kikiregera muri kora aba yambaye, si umuco w’abatub’Imana. Ibi bintu ndimo ndabireba nk’ubuyobe bukomeye ariko bugamije guhanagura itorero rya Kristo kugirango abantu nibabireba barizinukwe.”

Yakomeje asaba abakirisitu ko bagomba gutandukanya ibigomba kubera mu nsengero n’ibigomba kubera mu tubyiniriro.

Uyu muvugabutumwa anenze ibi mu gihe imbyino za Drama zirimo kugenda zigarurira imitima ya benshi mu matorero atandukanye, aho usanga amatsinda y’abaririmbyi afite urubyiruko rubyina imbyino zizwi nka ‘Drama’.

Pastor Emma Ntambara yanenze abakorera Drama mu nsengero


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO