Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rev Allan Ekstedt arahamagarira Abanyarwanda kugirira ikizere itorero rya ADEPR n’abakozi b’Imana baryo

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Nyuma yaho mu minsi yashize havuzwe uruntu runtu hagato y’itorero rya Pentekote mu Rwanda n’Abamisiyoneri bo muri Suede baribyaje ubutumwa, umubano wongeye kuba ntamakemwa.

Ni ikibazo bivugwa ko cyari hagati y’abari abayobozi b’iri torero barimo Bishop Sibomana Jean na Rwagasana Tom ndetse n’Amisiyoneri b’Abanya Suede bareberera iri torero dore ko ari nabo baritangije.

Kuri ubu ubuyobozi bw’impande zombi buvuga ko bwaganiriye ku bibazo impande zombi zari zifitanye, bubishakira umuti none ubu umubano uhagaze neza.

Rev Allan Ekstedt uyobora itorero rya Pentekote muri Suede ari naryo ryabyaje ubutumwa itorero rya Pentekote mu Rwanda-ADEPR, yashimangiye ko n’ubwo mu minsi yashize hagati y’impande zombi hajemo agatotsi kuri ubu ibintu bimeze neza.

Yagize ati “[….] Tuba twifuza ko abayobozi b’itorero bahuriza hamwe imbaraga, bagakorera hamwe, n’ubwo ari abantu ibibazo bishobora kuvuka gusa icyo twishimira ni uko hari umubano mwiza hagati y’itorero n’abafatanyabikorwa.”

Yakomeje ashimangira ko Abamisiyoneri b’Abanya-Suede badashobora kuzigera batererana u Rwanda kandi bashima Imana byinshi itorero rya Pentekote rimaze kugeraho n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Rev Allan Ekstedt niwe waje ahagarariye delegasiyo y’abamisiyoneri yasuye u Rwanda iturutse muri Suede

Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda-ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem nawe yunze mu rya Alan avuga ko umubano w’itorero ndetse n’Abamisiyoneri uhagaze neza kugeza ubu.

Yavuze ko umubano utagenze neza gusa hagati y’Abamisiyoneri bo muri Suede n’itorero ahubwo ibibazo riherutse guhura nabyo byazanye ibibazo kubafatanyabiko banyuranye barifashaga.

Yagize ati “Ntabwo ari Suede gusa twagiranye ibibazo, kuko uko itorero ryagiye rigira ibibazo hari abagiye bahagarika imikoranire yabo na ADEPR, ariko ubu turashima Imana ko biri kugenda neza.”

Yunzemo ati “Suede nk’abantu batubyaje ubutumwa bwiza, hagiye hagaragaramo ko umubano wagiye ucumbagira, ariko ubu tumaze imyaka ibiri tuganira, ubu turashiima Imana ko ikibazo cyari gihari cyarangiye.”

Yavuze ko kuri ubu hari amatsinda 3 y’Abamisiyoneri barimo abafata ibyemezo baje kureba uko itorero rihagaze mu Rwanda, kandi babonye ko ibintu bimeze neza.

Ati “Bazasura igihugu, basure n’itorero kugira ngo barebe imikorere yaryo koko, dore ko hari byinshi bagiye babwirwa bitari byo.”

Yavuze ko mu byatumye batera icyizera itorero rya Pentekoti mu Rwanda harimo n’amakuru atariyo babwirwaga ku Rwanda ndetse no ku itorero riri mu Rwanda, ariko ubu bikaba byasobanutse kuko bigereye mu Rwanda.

Ati “Bakiraga amakuru atariyo, haba ku gihugu, haba no ku itorero, niyo mpamvu twabasabye ko bagera mu Rwanda bakirebera ko ibivugwa hari aho bihuriye n’ibyo bazibonera kandi koko babyiboneye.”

Abamisiyoneri b’Abanya-Suede nibo batangije itorero rya ADEPR mu Rwanda mu mwaka wa 1940.

Pastor Alan avuga ko byagoranye cyane ubwo iri torero ryatangizwaga mu Rwanda, ngo kuko abamisiyoneri bari baje kuritangiza bamaze igihe kinini babwiriza abantu, ngo uwa mbere aza kwizera ubutumwa bwiza hashize imyaka 2.

Pastor Alan ahamagarira abanyarwanda kugirira ikizere itorero rya ADEPR ndetse n’abavugabutumwa baribarizwamo kuko ibyo bakora babizi kandi biri mu murongo muzima ari nayo mpamvu ashimangira ko icyo bakora kugeza ubu ari ugusha gutera ingabo mu bitugu ibyagezweho.

Kugeza ubu itorero rifite abakirisitu babarirwa muri Miliyoni 2. Rimaze kugaba amashami mu bice byose by’igihugu ndetse rikaba rifite ibikorwaremezo binyuranye birimo amashuri, amavuriro n’ibindi bikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Rev.Allan Ekstedt niwe waje ahagarariye delegasiyo y’abamisiyoneri yasuye u Rwanda iturutse muri Suede


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO