Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Pasiteri yakoresheje ibirobi byo kwitwerereza ku bagore babiri batandukanye


Yanditswe na     Ubwanditsi
14 November 2018 saa 09:45'

Umupasteri Rev Stanley Mwea, umukozi w’Imana utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ubu ari kwitegura gukora ubukwe n’umugore mushya nyuma y’amezi angahe gusa atandukanye numugore wambere.

Uyu mukozi w’Imana ubu bukwe bwapfuye yari amaze kwitwerereza inshuro ebyiri, aho yabikoreraga mu mijyi itandukanye. Uyu mukozi w’Imana bivugwako ateka imitwe ategura ibirori byo kwitwerereza mu mezi atarenze angahe. N’ubwo bamwe bamaze kuvuga ko uyu mukozi w’Imana adahirwa n’urukundo, hari abandi bari guha amahirwe uru rukundo noneho arimo n’uyu mugore mushya.

Uyu Pasteri w’umunyakenya Rev Stanley Mwea wibera muri Amerika, yahuye na Susan Kangethe,hanyuma barakundana, ndetse basezerana nokubana. Aba bombi bategura ibirori bibiri byo kukusanya intwererano z’ubukwe bwagombaga kuba mukwezi kwa Gicurasi. Ibi birori bimwe byabereye mu mujyi wa Maryland ibindi Massachusetts.

Nyuma y’aho urukundo rwagiye rukendera kugeza n’aho bahagaritse ubukwe. Uyu mukozi w’Imana ariko ntiyaheranywe n’agahinda kuko yahise asubira mu rukundo kuwundi mugore witwa : Serah Ndirangu, kandi aba nabo bongeye gutegura ibirori byo kwitwerereza bizaba mu kwezi kw’Ugushyingo uyu mwaka.
Abantu benshi ntabwo ariko bishimiye ibi birori cyane cyane abari baratanze amafaranga yabo muri ibyo birori byambere.

Ubwo yari mukiganiro na Kenya Satellite News Network, yagize ati : ” Abo bose bagenda bazana induru ku gikorwa, ni abavuga amagambo gusa kandi adafite ikintu kinini amaze. Kubera iki abantu bakunda kwivanga mubintu by’abandi kandi bitabareba ? Twebwe ntabwo twitaye ku magambo yabo….Ni ubuzima bwacu kandi ntamuntu tuba twabwiye ngo atwerere ku gahato. »

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.