Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Pasiteri yakatiwe gufungwa imyaka 15 azira gusambanya abayoboke be


Yanditswe na     Ubwanditsi
23 November 2018 saa 06:04'

Pasiteri Lee Jae-rock wo muri Koreya y’Epfo, yakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya ku ngufu abayoboke be umunani.

Uyu musaza w’imyaka 75 y’amavuko, afite itorero ryitwa Manmin Central Church, i Seoul ahakana ibyaha aregwa.

Abamushinja kubasambanya bavuze ko bumvaga afite ububasha nk’ubw’Imana bigatuma bakora ibyo ababwiye byose kuko ‘yari Imana’.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu ntangiriro za 2018, abayoboke be batatu bavuze ko yabahamagaye ngo bamusange iwe akabahatira gukorana imibonano mpuzabitsina na we.

Uyu mugabo wari uhumirije igihe yakatirwaga, umwunganizi we mu mategeko yari yavuze ko abo bagore babeshyera umukiriya we kuko yabaciye mu Itorero rye nyuma yo kubusanya n’amategeko ngenderwaho.

Lee yashinze itorero rya Mamin Central Church mu mwaka wa 1982, rifite abayoboke 12 gusa. Rikaba ryari rimaze kwiyubaka kuko rifite icyicaro gikuru, icyumba cy’amateraniro n’urubuga rwa interinet rwizeza ibitangaza. Amwe mu madini ya Gikirisitu akaba yarifataga nk’irishingiye ku migenzo.

Abenshi mu banya –Koreya y’Epfo basengera mu madini gakondo bakuramo umutungo mwinshi n’icyubahiro. Muri iki gihugu kandi haba n’andi madini yibanda ku myitwarire, uburiganya n’iyozabwonko.


Lee Jae-rock wahamwe n’icyaha cyo gusambanya abayoboke be yakatiwe gufungwa imyaka 15

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.