Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri Singirankabo wo muri ADEPR mu Banyarwanda bajyanye Uganda mu nkiko

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Rev Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu, wabarizwaga muri ADEPR Pentecostal Church International Uganda (PCIU) ari mu Banyarwanda icyenda bajyanye Leta ya Uganda mu nkiko nyuma yo kugaragaza ko iki gihugu cyabakoreye icyo bita iyicarubozo aho bari bafungiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse bakanamburwa imitungo yabo.

Aba Banyarwanda uko ari icyenda bashyikirije ikirego cyabo Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ruri i Kigali (EACJ), kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Kanama 2019.

Rev Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu wabarizwaga muri ADEPR ishami rya Uganda ari mu Banyarwanda birukanwe muri iki gihugu aho yari amaze imyaka 13 akorera ibikorwa bye bitandukanye birimo n’umurimo w’ivugabutumwa ryiza.

Yarekuwe nyuma yo gukorerwa iyicarubozo ku buryo bukomeye kugeza n’aho akubiswe inkoni hejuru y’ubugabo ku buryo byamugizeho ingaruka zinyuranye zirimo n’ubumuga nk’uko abyivugira mu buhamya buteye agahinda yagiye atanga.

Ku wa 12 Kamena 2019, we n’abandi 20 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma y’igihe kirekire bakorerwa iyicarubozo muri za gereza Uganda bashinjwa kuba za maneko z’u Rwanda.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Pasiteri Singirankabo yihuje n’abandi bantu umunani na bo batoterejwe muri Uganda, bagatandukanywa n’imiryango yabo, batanga ikirego.

Singirankabo uri mu batanze ikirego ku yavuze ko ifungwa rinyuranye n’amategeko riri mu byatumye batanga ikirego.

Yagize ati “Twageze mu Rwanda tubaza uko twakongera gusaba ubutabera, tugahabwa imitungo yacu twambuwe n’indishyi z’akababaro zo gufungwa nabi dutotezwa. Twishyize hamwe turi abantu icyenda, dushaka umwavoka ngo adufashe tuze mu rukiko atwunganire mu mategeko.’’

Pasiteri Singirankabo kuri ubu usengera muri ADEPR Nyakabanda avuga ko aterwa agahinda n’imitungo ye yatakarije muri Uganda ngo kuko yari ahafite ibikorwa byinshi binyuranye.

Aba Banyarwanda kandi batanze iki kirego ngo abandi Banyarwanda bakiri muri za gereza za Uganda bahabwe ubutabera cyangwa barekurwe.

Rev Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu mu Banyarwanda bajyanye Leta ya Uganda mu Nkiko


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO