Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri Rutayisire yagaragaje ibintu 5 biri ku isonga mu gusenya ingo, ananenga ababyeyi mu kuba nyirabayazana

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yagaragaje ibintu 5 biri ku isonga mu gusenya ingo, anatunga urukoki mu kugira uruhare rukomeye mu gutera ibi bibazo.

Uyu mushumba uri mu b’inararibonye ndetse bazwi mu kwigisha inyigisho zishingiye ku kuri, mu myigishirize ye akunze kwibanda cyanye ku zijyanye n’imibanire y’ingo.

Dore ibintu bitanu mu mboni za Rev. Pst Dr. Antoine Rutayisire biri ku isonga mu gusenya ingo z’iki gihe

Kutamenya ibyo ugiyemo

Pasiteri Rutayisire avuga ko ikibazo kiriho muri iyi minsi ari icy’uko umukobwa n’umusore bashakana batazi ibyo bagiyemo mu by’ukuri bikaba biri mu bituma batarambana.

Ati “Umusore arakura yamera ubwanwa, umukobwa nawe yamera amabere, amaze gufata isura nziza bati bageze mu gihe cyo kubaka urugo. Bose ntibazi uko bubaka urugo, bahurira mu rugo buri wese akaza afite ibitekerezo bidahuye n’ukuri k’ubuzima bwa buri munsi.Ibyo asanze mu rugo agasanga ntibihuye na byabindi yatekerezaga.Ubwo urwo rugacuumba, hacaho iminsi mike rukazima.”

Gushakana bataziranye

Pasiteri Rutayisire avuga kubera ko abantu benshio basigaye bibera mu mijyi, ngo bituma abantu bihugiraho bityo urugo rwagize ikibazo ntirubone uruganiriza ngo rube rwakiyunga.

Ati “Buriya kera icyatumaga ingo ziguma hamwe, ubu ntikigihari. Wasangaga umuntu yarashatse agasanga Se wabo ari aho ngaho, agasanga nyina wabo ari hafi aho ngaho, nyirasenge ari hafi aho, kubera ariko sosiyeti yari iteye.”

Yunzemo ati “Ubungubu ariko kuberako twize intege zikaza, amagare amamoto amamodoka bikaza, uvuka mu cyaro iyo kure mu Burengerazuba arifata akarongora umukobwa uvuka iyo kure mu Burasirazuba kuberako bahuriye mu mujyi.Bakabana batyo nta n’umwe uzi aho mugenzi we aturuka, atazi karande ze yewe atazi n’umuco we.”

Afata abantu nk’abo bashaka bataziranye ari nk’abanyamahanga 2 bafata umwanzuro wo kubana.

Ati “Urumva abo bantu babiri bataziranye, ni abanyamahanga babiri bagiye kubaka urugo, batazi uko bubaka urugo neza, ndetse nabo ubwabo bataziranye. Icyo cyongera bya bibazo noneho na rwa rugo rukazaturika nta muntu uri hafi ngo arutangire. Ubundi rwatangirwaga n’umuryango bagakomakoma none nawo ntugihari, iyo ruturitse rurasandara nyine.”

Ikoranabuhanga

Pasiteri Rutayisire avuga ko umuvuduko w’ikoranamuhanga nawo uri mu biri kuzambya imibanire y’ingo, aho usanga ryarabatwaye bakibagirwa inshingano zabo.

Ati “Ugasanga umukobwa afite telefoni. Umuhungu nawe afite iye, bahurira mu rugo aho kugira ngo bahugire mu kuganira, bagacatinga n’abari kure aho kuvugana n’abo bicaranye. Wa mwanya wo kuba baganira ku bibazo byabo ukabura. Igihe kinini barakimara bareba amateleviziyo, igisigaye bakakimara bacatinga kuri za watsapu n’izindi mbuga nkoranyambaga, hanyuma bakajya kuryama baryamiye ibibazo biriranwe batigeze baganiraho.”

Pastor Rutayisire asaba abantu ko bakiga kuba mu isi irimo ikataza ry’ikoranabuhanga, ariko bakaniga gutegeka iryo koranabuhanga aho kugira ngo ryo ribayobore.

Imikorere y’akazi k’iki gihe

Kuri Antoine Rutayisire ngo n’uburyo bw’imikorere y’iki gihe rufite uruhare runini mu gusenyuka kw’ingo aho usanga umugore n’umugabo bashobora kumara ukwezi cyangwa igihe kinini batabonana kubera ako kazi.

Ati “Ubundi kera umugabo n’umugore bakoreraga hamwe, bakajya guhinga bajyanye, ukaba uzi ngo umugabo aba ari hafi aho n’umugore ari hafi aho, none ubu umugore akorera Kagitumba, mu gihe umugabo akorera Rusizi.”

Yunzemo ati “Ahongaho umugabo akorera hari abandi bagore, aho uriya mugore akora hari abandi bagabo. Urwo rugo imungu yarwo yabaye nyinshi kuko umugabo ntabwo afite umugore umuri hafi, umugore nawe ni uko.”

Imitekerereze y’iki gihe

Pastor Rutayisire anenga imitekerereze y’abantu b’iki gihe, aho usanga abakuze batigisha abana indangagaciro z’umuntu nyawe.

Ati “Abakiri bato murakura bababwira ngo nta kwihambira, ngo iyo byanze urareka, kandi kera bigishaga abantu gushinyiriza. Ababyeri bakabwira umukobwa ngo ajye yihangana mu gihe umugabo amukubise urushyi kuko ariko zubakwa. Mbere bigaga gushinyiriza."

Rutayisire avuga ko ikibazo kitari mu rubyiruko nk’uko benshi babitwara, ko ahubwo kiri mu babyeyi barera abana ntibabigishe uko bazubaka ingo, mu barimu bigisha abana ariko ntibabigishe uko bazubaka ingo ndetse no ku bayobozi b’amadini babigisha ijambo ry’Imana ariko ntibabigishe uko bakubaka ingo.

Pastor Rutayisire ashyira ababyeyi ku isonga ku kuba nyirabayazana ku kuduhoka kw’abana

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO