Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri Ruhanga Eliya uherutse kwitaba Imana yashyinguwe mu marira menshi – AMAFOTO

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Pasiteri Ruhanga Eliya Nteziryayo wakoraga ivugabutumwa mu itorero rya SEPAC rikorera Kimironko mu Mujyi wa Kigali, yashyinguwe n’imbaga y’abantu barimo abo mu muryango we n’inshuti mu marira menshi n’agahinda gasaaze.

Imihango yo guherekeza no gusezera bwa nyuma kuri Pasiteri Ruhanga Eliya w’imyaka 65, yabereye mu gace ka Langata muri Kenya ari naho yaguye.

Pasiteri Ruhanga yitabye Imana kuwa 16 Nyakanga 2019 aguye muri Kenya azize uburwayi bwa Kanseri nk’uko abo mu muryango we babitangarije Iyobokamana.

Imbaga y’abaherekeje Nyakwigendera Ruhanga Eliya yashenguwe bikomeye n’urupfu rwe, aho abafashe ijambo bose bagarutse ku butwari, ubunyangamugayo n’ubumuntu bwamuranze mu myaka yabayeho ku Isi.

Byishimo Espoir umwana wa Nyakwigendera Pastor Ryuhanga yabwiye IYOBOKAMANA ko umubyeyi we yaguye muri Kenya ubwo yari yagiye kwivurizayo. Nyuma yo kwitaba Imana, umuryango we wanzura ko ashyingurwa muri Kenya.

Yakomeje avuga ko umubyeyi we yazengurutse ibitaro byose byo mu Rwanda yivuza bikananirana, ajya muri Kenya kureba ko hari icyo byatanga, aza kwitaba Imana nyuma yo kubagwa.

Pasiteri Ruhanga Eliya wari umaze imyaka 6 mu murimo w’ivugabutumwa, asize abana barindwi ndetse n’abuzukuru 11.

Pastor Ruhanga yaguye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza

Urupfu rwa Pasiteri Ruhanga Eliya rwashenguye benshi

Paster Ruhanga yasezeweho n’imbaga y’abantu

Pasiteri Ruhanga Eliya apfuye afite imyaka 65

Yari amarira n’agahinda gasaze ku nshuti n’abavandimwe ba nyakwigendera

Abo mu muryango we bashyira indabo ku mva ya nyakwigendera


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO