Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri Jean Désiré yavuze uko yazanzamukanye ubuhamya bwashibutse mu mwijima yanyuzemo

Vincent Nsengiyumva , 4 months ago

Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga wo mu Itorero Zion Temple, yavuze ku bihe by’icuraburindi yanyuzemo, ashimangira ko byabayeho kugira ngo yige maze azazamukane ubuhamya bukomeye.

Ibi Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga yabigarutseho ubwo yatangaga inyigisho ku mbuga nkoranyambaga

Ibi Pastor Jean Désiré Ntawiniga yabigarutseho ubwo yageneraga ijambo ry’Imana ku bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muvugabutumwa ukunda gutanga inyigisho zirimo ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga zigakurikiranwa n’abatari bacye, ashimangira ibihe by’umwijima, bibishye, biryana, bisharira Imana yabimunyujijemo ishaka kumuha ubunararibonye n’ubuhamya ari kwifashisha mu gufasha benshi gukizwa.

Avuga ko iyo umuntu ari mu mwijima akenshi yibona nk’umuntu wahambwe nyamara ntamenye ko ameze nk’imbuto yatewe mu gitaka ku gira ngo izabyare izindi mbuto.

Ati "Rimwe na rimwe iyo uri ahantu hijimye utekereza ko umeze nk’umuntu wahambwe, nyamara mu by’ukuri uba umeze nk’imbuto yatewe igatabwa mu gitaka kugirango izongere kubaho ibyare imbuto nyinshi.”

Yunzemo ati “Ndashimira Imana ibihe byose by’umwijima, bibishye, biryana, bisharira nanyuzemo, ubu nibwo mbona neza ko narindimo gutabwa mu gitaka ngo nzazamukane ubundi buhamya, ubundi bumenyi, ubunararibonye, urundi rwego, andi mavuta, cyangwa iyindi myumvire.”

Uyu mukozi w’Imana ukunda kugaruka cyane ku buhamya bw’inzira y’inzitane yanyuzemo mu rugendo rwe rwo gukizwa, ntajya aterwa ipfunwe no kuvuga ko yivuruguse mu ngeso mbi kubera ibikomere yari yaratewe ahanini n’abapasitoro bagenzi be ariko Imana iza kumukura muri iryo sayo ibicishije mu nshuti ye.

Pastor Jean Désiré akunda gushimangira ko ibikomere umuntu yatewe n’agahinda bishobora gutuma ata umurongo, akisanga mu ngeso mbi bikamutera kwiyumva nk’uwahambwe.

Pastor Jean Désiré Ntawiniga yavuze uko yaciye mu nzira z’umwijima bikamucira inzira yo kuba ari uwo ariwe


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO