Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri Jean-Désiré yahishuye iterabwoba ry’abakozi b’Imana ku bakirisitu

Vincent Nsengiyumva , 4 months ago

Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga wo mu Itorero Zion Temple, yahishuye ko hari abakozi b’Imana bashyira iterabwoba ku bakirisitu babo bashaka kubereka ko ari abantu badasanzwe, batagomba kuvugirwamo na buri wese cyangwa gutamazwa mu gihe bagaragaweho guta umurongo mu bijyanye n’umurimo w’Imana.

Ibi Pastor Jean Désiré Ntawiniga yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, ubwo yageneraga ijambo ry’Imana ku bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muvugabutumwa ukunda gutanga inyigisho zirimo ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga zigakurikiranwa n’abatari bacye, ashimangira ko hari abiyita abakozi b’Imana bihisha mu mwambaro wa gipasiteri bagatera abakirisitu babo ubwoba kugira ngo bafatwe nk’abantu badasanzwe.

Pastor Jean Désiré avuga ko iryo terabwoba rishyirwa ku bakirisitu akenshi riba rishingiye ku ‘Umuvumo’, aho babwirwa ko bashobora kuvumwa mu gihe basuzuguye cyangwa bashatse gushyira hanze umukozi w’Imana wakoze amakosa.

Yagize ati “ Hari ijambo abenshi mu biyita bakozi b’Imana bakunze gukoresha mugutera ubwoba cyangwa mu gutuma batinywa kugirango bafatwe nk’abantu badasanzwe, badakora icyaha, bahora imbere y’Imana kandi mu by’ukuri atariu byo ahubwo ari igikangisho gihoza abantu mu bwoba.”

Yakomeje agira ati “Iryo jambo ni ‘UMUVUMO’.Pasiteri akora amakosa hagira umubwirako ko akosheje ati ndakuvuma! Pasiteri yakora amanyanga wamwereka ko ataribyo ati ‘ndakuvuma’. Hariho n’ababona udatanze amafaranga bagusabye bati ‘ndakuvumye’.”

Uyu mupasiteri ashimangira ko hari abakirisitu bakiri mu bujiji aho bashyirwaho iryo terabwoba bakabibona bagatuza ngo hato batava aho bavumwe bikazababuza ijuru.
Pastor Jean Désiré akomeza avuga ko bidakwiye ko abakirisitu basuzugura cyangwa bahangana n’abapasiteri babo, gusa ngo bakamenya ko ntawe uvuma uwo Imana itavumye.

Ati “ Simvuze ngo mububahuke cyangwa mubasuzugure. Ttwahamagariwe gukunda no kubaha buri wese ariko ndakumenyesha ko nta muntu n’umwe wakuvuma igihe Imana ariyo yavuzengo uri umunyamugisha. Nta bwo Imana yivuguruza. Maze n’Imana ubwayo ntiyabitinyuka kuko ibikoze niyo yaba yivumye!”

Uyu mu pasiteri akomeza avuga ko igihari ari uko abantu bataramenya icyo baricyo. Avuga ko abantu nibamenya Yesu bizabarinda kudaterwa ubwoba n’uwariwe wese. Ati “Umuntu umuvumo ufata aba asanzwe ari umupagani.”

Uyu mupasiteri avuga ko mu rusengero hadakwiye kurangwa iterabwoba, kuko aho Yesu ari haba hari ubuzima, umunezero, ubuntu n’imbabazi. Mu nzu y’Imana n’abaguye mu cyaha bagaruzwa ineza n’impuhwe bakavurwa, bakondorwa.

Pasiteri Jean-Désiré yahishuye iterabwoba ry’abapasiteri bashyira ku bakirisitu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO