Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri Gregg Schoof wayoboraga Radiyo Ubuntu Butangaje yirukanywe mu Rwanda

Vincent Nsengiyumva , 3 days ago

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwirukanye , Gregg Schoof Brian Umupasiteri w’Umunyamerika wari umuyobozi wa radiyo ya gikirisitu yitwa Ubuntu Butangaje (Amazing Grace).

Iyirukanwa ry’uyu mupasiteri ryakurikiwe n’itabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ryabaye kuri uyu wa mbere mu masaha ya saa tanu z’igitondo, ashinjwa gukora inama binyuranye n’amategeko.

Iyi nama Pasiteri Gregg Schoof Brian yafatiwemo,yaberaga i Remera mu Mujyi wa Kigali hafi ya Sitade Amahoro, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru bivugwa ko yabikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byose byabaye nyuma y’aho Radio Amazing Grace, ya Pasiteri Gregg Schoof ifunzwe nyuma y’uko mu ntangiriro za 2018 yacishijeho ikiganiro cya Pasiteri Niyibikora Nicholas aho yayivugiyeho amagambo asebya ndetse akanatesha agaciro umugore.

Ni ikiganiro cyahagurukije inzego zitandukanye za Leta zisaba uwavuze ayo magambo ndetse na Radio yabitambukijeho guhagurukirwa bagafatirwa ibihano kubwo gutesha agaciro umugore.

Icyo gihe RURA yasabye Pasiteri Gregg Schoof Brian gusaba imbabazi kubw’ibyo Radio ye yatangaje maze arinangira, maze Radio ye ikurwa ku murongo.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanjira n’Abasohoka mu gihugu, Lt.Col Gatarayiha Regis yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko Pasiteri Gregg Schoof yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda kuko atari afite ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda.

Yagize ati “Gregory Schoof Brian yasubijwe mu gihugu cye nk’umuntu utemerewe kuba hano.”

Yavuze ko Schoof yasabye ko icyangombwa cye cyo gukora cyongerwa agaciro ariko basanga yarabikoze mu buryo butubahirije amategeko.

Yavuze ko kuba Pasiteri Gregg Schoof Brian yavanwe mu gihugu bigendanye n’itegeko rigena abinjira n’abasohoka rya Repubulika y’u Rwanda.

Pasiteri Gregg Schoof wayoboraga Radiyo Ubuntu Butangaje yirukanywe mu Rwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO