Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri Antoine Rutayisire yanenze ababyeyi ku kubakira abana ariko batabubaka

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire anenga cyane uburyo ababyeyi muri iki gihe bashyira imbaraga mu guteganyiriza abana babo ejo hazaza, ariko ntibabategure kuzahangana n’ejo.

Rev.Dr Antaine Rutayisire yabigarutseho mu nyigisho amaze iminsi yigisha abayoboke b’itorero ayobora zishingiye ku burere bukwiye imiryango ikwiye guha abana.

Avuga ko mu minsi ya none usanga ababyeyi bihugiyeho cyane bashakisha ibitunga umuryango ariko bakibagirwa ko abana baba bakeneye kumva impanuro n’inama zabo.

Yagize ati “Ababyeyi benshi bamara igihe kinini bari hanze bashakira abana umugati, abandi wababaza bakakubwira ko bari gukora cyane kugira ngo bateganyirize abana babo mu gihe kizaza.”

Muri iyi nyigisho Pastor Rutayisire yanenze ababyeyi batwarwa n’akazi, bakumva ko ikingenzi ari ukubateganyiriza gusa, batazi ko kububaka aribyo by’ingenzi kurushaho.

Ati “Arimo kubakira abana, ariko atari kubaka abana. Icyo ni ikibazo gikomeye cyane. Duteganyiriza abana bacu ejo hazaza uko tubyumva, ariko ntitubategurire kuzahangana n’ejo kandi akenshi tutazaba tukiri kumwe.”

Yavuze ikibazo gikomeye Abanyarwanda bafte, ari urubyiruko rwiroha mu bibonetse byose kubera ko ababyeyi babo babateguriye nabi.

Ati “Igihe kinini tukimara turimo gushaka imyenda, dushaka imigati dushaka amazu, tuyashakira ba bana ariko tutabategurira kubyishakira. Niyo mpamvu usanga ababyeyi baba bakize bamara gupfa bagasiga imitungo, abana bakayirwaniramo bakayigurisha, ababakomokaho bakazaba abatindi.”

Avuga ko umurage wa mbere ababyeyi bagakwiye kuraga abana babo no kubatoza ari ukubaha uwiteka.

Ati “Buriya ikintu cya mbere ukorera abana bawe iyo ubatoza kubaha uwiteka ubashyira aho Imana itangira umugisha, aho Imana itabarira, aho ikorera ibyiza.”

Rev.Dr Antaine Rutayisire ni umwe mu bapasiteri bakunze kwigisha inyigisho zibanda cyane ku muryango, zirimo imibanire y’abashakanye, uburere n’ibindi bitanga umusanzu ku kubaka sosiyete nyarwanda.

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Dr Antoine Rutayisire


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO