Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Paruwasi ya Nyamata yisubiyeho ku cyemezo cyo gukumira abakirisitu bayo gutaha ubukwe bw’abo badahuje idini

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Padiri Mukuru wa Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa iherereye i Nyamata muri Diyosezi ya Kigali, Emmanuel Nsengiyumva, yisubiyeho ku ibwiriza yari yashyiriyeho abakirisitu Gatulika bo muri iyi Paruwasi ry’uko ugiye gutaha ubukwe mu rindi dini agomba kubanza gusaba uruhushya muri Paruwasi.

Ni ibwiriza ryakiriwe nabi n’abatari bake by’umwihariko abakirisitu bo muri iyi Paruwasi, aho abenshi bagaragazaga ko ari ivangura rishingiye ku madini iyi paruwasi ishaka kubabibamo.

Iryo bwiriza ryavugaga ko ushaka gutaha ubukwe bw’umuntu udasengera mu idini gatolika agomba guhabwa uruhushya rwasinyweho na Padiri Mukuru w’iyi Paruwasi, ndetse akanarwishyura amafaranga magana atanu.

Bikimara gusakara byazamuye impaka ndende kuko abenshi bagaragazaga ko ari ukubuza abakirisitu ubwisanzure no kubangamira ubusabane mu buturage.

Mu banenze iri bwiriza harimo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’i gihugu, Prof Shyaka Anastase, wavuze ko icyo cyemezo kidakwiye ngo kuko gisa n’ikigamije kubiba amacakubiri mu bantu.

Nyuma yo kubona ibitekerezo bya benshi banenze ibwiriza yashyiriyemo abakirisitu Gatolika bo muri paruwasi ayoboye, Padiri Emmanuel Nsengiyumva kuri iki Cyumweru yasohoye i baruwa ikuraho icyo cyemezo anahita asaba imbabazi kubo cyabangamiye.

Yagize ati “Mboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi uwo ari we wese icyo cyemezo cyabereye imbogamizi mu bwisanzure bw’abana b’Imana ariko cyane cyane mu bumwe bw’abanyarwanda. Si icyo cyari kigambiriwe nshyiraho kiriya cyemezo cyanditse.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyamata, Emmanuel Nsengiyumva yisubiyeho ku cyemezo cyo gukumira abakirisitu gutaha ubukwe bw’abo badahuje idini

Abakirisitu Gatulika bo muri iyi Paruwasi ya Nyamata bari binubiye bikomeye ibwiriza bari bashyiriweho


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO