Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Papa Francis yemeje bidasubirwaho guhinduraho gato isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’

Ubwanditsi , 3 months ago

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemeje ko impinduka mu isengesho rya Dawe uri mu Ijuru, Imana nisingizwe mu ijuru (Gloria) ndetse n’amavugurura ya gatatu mu gitabo cya Misa.

Kuwa 22 Gicurasi 2019 mu nama y’Inteko Rusange y’Abepisikopi bo mu Butaliyani, Cardinal Gualtiero Bassetti, yatangaje ko Papa Francis yemeje ariya mavugurura n’impinduka.

Isengesho rya Dawe uri mu Ijuru mu rurimi rw’Icyongereza hari aho bavuga ngo “Lead us not into temptation” "Ntutuyobore mu bitwoshya" bizahinduka hajyemo “do not let us fall into temptation” bivuze ngo "Ntureke tujya mu moshya" kuko bigaragaza ko usenga aba yifuza ko Imana imurinda kuba yagwa mu moshya.

Mu gusobanura izi mpinduka Papa Francis yavuze ko kuvuga ngo "Ntutuyobore mu bitwoshya" bishatse kuvuga ko Imana ishobora gushuka umuntu agakora icyaha.

Yagize ati “Umubyeyi ntakora ibyo, umubyeyi agufasha guhaguruka ako kanya. Ni Satani ituyobora mu moshya, ni byo ikora”.

Gloria ‘Imana nisingizwe mu Ijuru’, izahinduka nayo havemo ‘Mu Isi abitonda bahorane amahoro’ bihinduka ‘No mu Isi abantu Imana ikunda bahorane amahoro’

Mu 2013, Inama y’Abepisikopi bo mu gihugu cy’u Bufaransa, batangaje ko isengesho rya “Dawe uri mu ijuru” rizahindukaho gato, nk’uko byemejwe n’inama nkuru ya Vatikani ya kabiri.

Aho bavugaga ngo (Et ne nous soumets pas à la tentation) bivuze ngo “ntudutererane mu bitwoshya” bazajya bavuga ngo “ntutume tujya mu bitwoshya” (Et ne nous laisse pas entrer en tentation).

Papa Francis yemeje bidasubirwaho guhindura isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO