Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Papa Francis yasabye ko Jenoside y’abakiristu yarangira mu burasirazuba bwo hagati


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 October 2018 saa 01:51'

Ubwo yari ari mu gihugu cya Bolivia,Umushumba wa kiriziya Gaturika,yavuze gukunda amafaranga ari ugukunda sekibi,aho yanengaga ndetse anihanangiriza abantu baha agaciro amafaranga cyane kurusha ubwoko bw’Imana yaremye ngo bataziko ko ari aya Satani.

Atangaza ayo magambo, Papa yanasabye ko icyo we yise Jenoside y’abakiristu cyarangira mu burasirazuba bwo hagati.

Aganira n’abayobozi ndetse n’abaturage benshi,Papa yagarutse ku nsanganyamatsiko ye akunda kugamiraho ijyanye no kurinda ibibakikije ndetse yanihanangirije kandi abakoresha ibyaremwe n’Imana mu nyungu zabo bwite gusa, kandi ngo Imana yarabiremeye isi yose.

Akoresheje inyito yavuzwe na mutagatifu St Basil yitwa ngo ‘the devil’s excrement’ yavuze ko amafaranga ari ikintu kibi cyane ngo bityo rero abayakunda baba barayobye cyane kuko ari aya Sekibi.

Ngo urukundo rw’amafaranga rugenda rwiyongera umunsi ku munsi kandi abantu bakibagirwa ko imana ariyo yabahaye ubwenge bwo kuyakora aho na mbere bakoreshaga guhinduranya ibintu kandi bakabaho neza ntakibazo.

Iyi nyito ya “the devil’s excrement” yanakoreshejwe kandi na Venezuelan Juan Alfonso ubwo yashakaga kuburana ibintu biva ku mavuta.topic

Aganira n’ikinyamakuru cy’I Vatican, uyu mushumba yihanagirije abantu bafite ubusambo bwo gukunda amafaranga ndetse no kuyakora, ngo ahubwo bagaha agaciro ikiremwamuntu.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.