Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Papa Francis yasabye imbabazi ku ivangura Kiliziya Gatolika yakoze

Ubwanditsi , 2 months ago

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye imbabazi abaturage b’aba-Roms ku ivangura ry’igihe kirekire bakorewe na Kiliziya mu kmyaka ishyize.

Izi mbabazi Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yazisabye binyuze mu butumwa yatanze ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu muri Roumanie.

Ubwo yasozaga uruzinduko rwe muri iki gihugu, Papa Francis yasabye imbabazi kuri buri wese avuga ko n’ubwo ari amateka ngo Kiliziya yibuka uruhare yagize muri iryo vangura bikayitera ipfunwe.

Ati “Nka Kiliziya Gatolika turasaba imbabazi kuri ibyo bihe byose ubwo twabavanguraga, tubafata nabi cyangwa tukabareba tubishisha.”

Papa Francis yavuze ko nyuma yo kwitegereza amabi abo baturage bakorewe ndetse n’ububabare banyuzemo, ivangura n’ihezwa, amateka agaragaza ko n’abakirisitu bagize uruhare rukomeye muri ibyo bibi.

Aba-Roms bahuye n’itotezwa ry’igihe kirekire mu Burayi ndetse abenshi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ubu aba baturage baba mu Burayi bw’amajyepfo no hagati, bibarwa ko bagize 10% by’abatuye Roumanie. Gusa bakomeza kuvuga ko bagorwa no kubona imirimo kubera ivangura bakorerwa ndetse umubare munini wabo babayeho mu bukene.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Papa Francis yasabye imbabazi mu izina rya Kiliziya Gatolika.

Yagize ati “Ndasaba imbabazi mu izina rya Kiliziya n’Imana, kandi ndasaba imbabazi zanyu. Kutabona ibintu kimwe bituma rimwe na rimwe hafatwa ibyemezo biteza uburakari n’akababaro.”

Aba-Roms ni ubwoko bwageze mu Burayi baturutse mu majyaruguru y’u Buhinde mu myaka isaga 1500 ishize. Nubwo hari abagiye mu bice bya Amerika na Brésil, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uvuga ko ari bwo bwoko bwa ba nyamuke buruta ubundi muri uwo Burayi bwose.

Muri uwo muhango, Papa Francis yashyize mu rwego rw’abahire abasenyeri barindwi batotejwe cyane bagafungwa ndetse bagakorerwa n’irindi yicarubozo mu gihe cy’ubuyobozi bw’abakomunisiti muri Romania. Baguye muri gereza banashyingurwa mu ibanga.

Papa Francis yasabye imbabazi ku ivangura Kiliziya Gatolika yakoze


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO