Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Papa Francis yageze muri Mozambique yakirwa n’imbaga mu byishimo bikomeye-Amafoto

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Papa Francis yaraye ageze muri Mozambique ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho uruzinduko rwe rugamije guteza imbere amahoro n’ubwiyunge muri icyo gihugu cyakunze kwibasirwa n’intambara, ubukene na ruswa. Agishyika muri iki gihugu yakiriwe n’imbaga y’abantu mu birori by’agatangaza.

Papa Francis ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Maputo,yakiriwe na Perezida Nyusi, ababyinnyi, akarasisi k’abasirikare ndetse n’imbaga y’abantu ku mihanda ya bamwakirana urugwiro rudasanzwe.

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yageze i Maputo nyuma y’urugendo rw’amasaha 10 yari amaze avuye i Vatican.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe kuri uyu wa kane, biteganyijwe ko uyu mushumba wa kiliziya gatolika ku Isi agirana ibiganiro na Perezida Nyusi.

Mubyo baganiraho harimo kwishimira amasezerano yo kurangiza intambara aherutse gusinywa na Leta n’abatavuga rumwe nayo, hamwe n’ingaruka z’inkubi ziheruka kwibasira iki gihugu muri uyu mwaka.

Uru rugendo kandi bivugwa ko ruzafasha Papa Francis kugaruka ku ngingo yibandaho kenshi kurengera umubumbe w’isi no gufasha abakene.

Ejo kuwa Gatanu Papa Francis azasomera Misa kuri stade i Maputo mbere y’uko akomeza urugendo rwe agana ku kirwa cya Madagascar n’ibirwa bya Maurices.

Papa Francis akigera i Maputo yakiriwe n’imbaga y’abakirisitu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO