Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Papa Francis witegura kugirira urugendo muri Afurika, yanze kuzacumbikirwa muri hoteli ihenze

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yanze gucumbikirwa muri Hoteli ihenze ubwo azaba ari mu rugendo rw’iminsi itatu muri Mozambique mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

Aya makuru yatangajwe nyuma y’uko ibiro by’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis biri i Vatican biherutse kwemeza ko afite urugendo mu bihugu bya Afurika nka Mozambique, Madagascar na Iles Maurices mu ntangiriro zo muri Nzeri uyu mwaka.

Ni urugendo ruteganyije kuva tariki 4 Nzeri kugeza Taliki 10 Nzeri 2019 nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru VaticanNews.com kuri uyu wa Gatatu.

Nkuko bitangazwa na Musenyeri António Sandramo, ngo Papa Francis yanze Hoteli ya mbere yari yatoranyijwe n’itsinda ritegura urugendo rwe, maze ababwira ko ashaka icumbi riciriritse cyane..

Amakuru avuga ko Papa azaba aherecyejwe n’abantu bagera hafi kuri 50, kandi ko azacumbika muri Hotel Africa iri mu Murwa Mukuru Maputo iri mu ziciriritse zo muri Mozambique.

Uru ruzinduko rwa Papa Francis ruzaba rubaye urwa kabiri akoreye muri Mozambique , nyuma ya Papa Yohani Paul II wasuye iki gihugu mu myaka 31 ishize.

Byanatangajwe ko nta nzoga n’ibiryo bizaba byemerewe gucururizwa mu gace k’ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Zimpeto National Stadium i Maputo ku munsi Papa azahasomera misa.

Papa Francis azava muri Mozambique yerekeza muri Madagascar naho ahave yerekeza mu birwa bya Maurice.

Papa Francis w’imyaka 82 y’amavuko, si bwo bwa mbere azaba asuye Afurika kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi mu mwaka wa 2013.

Ibindi bihugu by’Afurika yasuye ni Kenya, Uganda, République Centrafricaine, Misiri na Maroc.

Papa Francis yanze kuzacumbikirwa muri hoteli ihenze muri Mozambique


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO