Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Papa Francis agiye gusura ibihugu bya Afurika birimo Mozambique, Madagascar na Iles Maurices

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Ibiro by’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis biri i Vatican byemeje ko afite urugendo mu bihugu bya Afurika nka Mozambique, Madagascar na Iles Maurices mu ntangiriro zo muri Nzeri uyu mwaka.

Ni urugendo ruteganyije kuva tariki 4 Nzeri kugeza Taliki 10 Nzeri 2019 nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru VaticanNews.com kuri uyu wa Gatatu.

Urugendo rwa Papa Francis muri Afurika muri Nzeri uyu mwaka rubaye urwa kane uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi agiriye kuri uyu mugabane nyuma y’ingendo yakoreye muri Uganda, Kenya na Centrafrica muri 2015, urwo yakoreye mu Misiri muri 2017 n’urwo yagiriye muri Morocco muri Werurwe uyu mwaka.

Muri uru rugendo uyu mushumba agiye kongera gukorera muri Afurika biteganyijwe ko azahaguruka i Roma taliki 04, Nzeri, 2019 saa 08h00 za mu gitondo yerekeza Maputo, akazahagera 18h 00 z’umugoroba.

Mu gitondo cyo kuwa 5 Nzeri 2019 Papa Francis azahura n’Umukuru w’igihugu cya Mozambique Filp Nyusi, bagirane ibiganiro, nyuma y’aho ahure n’abayobozi batandukanye b’iki gihugu, abikorera, abagize sosiyete sivile ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri Mozambique.

Nyuma y’iyi nama n’abayobozi b’iki gihugu, Papa Francis azabvonana n’abihaye Imana batandukanye, barimo Abepisikopi, abapadili, abafureri, abiga mu maseminari nabo abahe ikiganiro.

Bukeye bwaho kuwa 6 Nzeri Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, azasura ibikorwa binyuranye muri Mozambique birimo ibitaro bya Zimpeto ndetse na Stade iri muri uyu mujyi hanyuma akomereze mu muhango wo kumusezeraho uzabera ku kibuga cy’indege cya Maputo.

Kuwa 6 Nzeri ku mugoroba Papa Francis azakomereza muri Madagascar mu murwa Mukuru wa Antananarivo, bukeye bwaho9 ku wa 7 ahure na Perezida w’iki gihugu Andry Rajoelina ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru ba kiriya gihugu hamwe n’abo muri Sosiyete Sivili n’abahagarariye ibihugu byabo muri Madagascar .

Taliki 8 Papa Francis azakoza gusura ibikorwa binyuranye muri Madagascar ndetse anasomere Misa mu ma diyosezi atandukanye nk’iya Soamandrakizay, ahure n’abihaye Imana banyuranye bucye taliki 9 yerekeza mu birwa bya Maurice mu murwa mukuru wa Port Louis.

Muri ibi birwa Papa Francis, akihagera azabanza asomere Misa ahitwa Marie-Reine de la Paix.Nyuma y’aho azagirana ibiganiro na Perezida w’iki gihugu, Varlen Vyapoory, ahure na Minisitiri w’Intebe ndetse n’ abagize Guverinoma.

Papa Francis kandi azageza ijambo ku baturage ba biriya birwa rizaca muri Radio na Televiziyo by’igihugu.

Nyuma azafata indege agaruke muri Madagascar aharare bucye afata indege asubira i Roma, akazahagera ahagana saa moya z’umugoroba.

Ni urugendo rwa Kane Papa Francis agiye kugirira ku mugabane wa Afurika


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO