Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Padiri Uwimana uzwi mu njyana ya Hip Hop yasohoye indirimbo yise ’Diamond of God=Maria’ ayitura Abamama

Vincent Nsengiyumva , June 2019

Padiri Jean François Uwimana, umuhanzi w’umuraperi mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Kiliziya Gaturika, ubarizwa muri Diyoseze ya Nyundo, yasohoye indirimbo nshya iri mu rurimi rw’Igiswahili yasohokanye n’amashusho yayo.

Padiri Uwimana wamamaye cyane mu ndirimbo ’Gusenga’,’Nyirigira’, ’Uhoraho’ n’izindi, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ’Diamond of God=Maria’ irimo ubutumwa yatuye abamama bose muri rusange.

Indirimbo "Diamond of God=Maria" ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye ko ’Diyama y’Imana ari Mariya’.

Umuraperi Uwimana Jean Francois avuga ko igitekerezo cyo gukora indirimbo irimo ubutumwa bw’ababyeyi b’abamama cyamujemo nyuma yo gusanga abahanzi bose bakora ibihangano byabo bibanda ku kuririmba abakobwa gusa.

Yagize ati "Abamama twarabibagiwe. Iyi ndirimbo bagomba kuyiyumvamo kuko kenshi abahanzi baririmba abakobwa, njyewe rero nahisemo abamama".

Muri iyi ndirimbo ye nshya, Padiri Uwimana avuga ko Mariya ari umubyeyi wuzuye inema, ndetse ko afite ubwiza ntagereranwa. Aya magambo kimwe n’andi atandukanye yumvikana muri iyi ndirimbo, Padiri Uwimana avuga ko yayageneye abamama bose muri rusange.

Padiri Uwimana avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo afite indi mishinga itandukanye yiteguye kugeza ku bakunzi b’umuziki we ndetse yanavuze ko hari n’urugendo ateganya kugirira i Burayi.

Uyu mupadiri yatangiye umuziki muri 2012 ubwo yahabwaga isakaramentu ry’Ubupadiri, yahise atangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop, agenda yinjira no mu zindi njyana nka Reggae, Zouk, Pop, Rap n’izindi kugirango akomeze akundishe abakiri bato umuziki ubyinitse kandi urimo amagambo y’ijambo ry’Imana.

Padiri Jean François Uwimana yasohoye indirimbo nshya yise "Diamond of God=Maria" yatuye abamama bose


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO