Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nyuma yo kumwerekana muri 2016,Bosco Nshuti yituye bikomeye Dominic Nic


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 August 2018 saa 06:20'

Mu mwaka wa 2016 nibwo umuhanzi Dominic Nick yavuze ko Bosco Nshuti ari impano nshaya u Rwanda rwungutse,none Bosco nawe amwituye k’umutumira mu gitaramo cye yise ’Ibyo ntunze Live concert’

Umuhanzi Bosco Nshuti wamenyekanye cyane akanakundwa kubera indirimbo "Ibyo ntunze" yateguye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba mu ntangiriro za Nzeli uyu mwaka aho azaba ari kumwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane barimo Alex Dusabe na Dominic Ashimwe

JPEG - 96.5 kb
Ikirango cy’iki gitaramo

.

Ni igitaramo Bosco Nshuti yise ’Ibyo ntunze Live concert’ kizaba tariki 2/9/2018 kibere muri Kigali Serena Hotel. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Muri iki gitaramo, Bosco Nshuti azaba afata amashusho y’indirimbo ze.

Bosco yavuze ko muri icyo gitaramo azaba ari kumwe na Alex Dusabe, Dominic Ashimwe, New Melody, Pappy Clever na Korali Silowamu.

Mu magambo ye Bosco Yagize ati:Concert yanjye izaba le 2/9/2018 ni ukuvuga next week. Hanyuma concert yiswe ibyo ntunze Live concert igamije kuramya no guhimbaza Imana. Ikindi nzakoreramo Live recording video and audio. Concert izabera muri Kigali Serena Hotel ikazatangira saa Cyenda, hanyuma kwinjira ni ubuntu.Muri iyo concert nzakorana n’abandi bakozi b’Imana barimo Alexis Dusabe, Dominic Ashimwe, Pappy Clever, New melody, Siloam choir, umuvugabutumwa ni Ev Nzaramba Jean Paul.

JPEG - 55 kb
New Melody
JPEG - 421.4 kb
Dominic Nick azitabira igitatramo cya Bosco Nshuti
JPEG - 91.9 kb
Alexis Dusabe umwe mub bahanzi bakomeye mu Rwanda azitabira iki gitaramo

Bosco Nshuti ni umwe mu bahanzi b’abanyempano umuziki w’u Rwanda ufite. Impano yamuritswe bwa mbere na Dominic Ashimwe mu mpera za 2016 mu gitaramo yakoze, avuga ko ari umwe mu bahanzi beza u Rwanda rwungutse.

Bosco Nshuti aherutse gukora igitaramo mu mwaka ushize cyabereye ku rusengero rwa ADEPR Kumukenke kitabirwa ku buryo bukomeye benshi babura aho bicara. Kuri ubu agiye gukora ikindi gitaramo yatumiyemo abahanzi b’amazina akomeye. Bosco Nshuti avuga ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure kandi ko abakunzi b’indirimbo ze bazahembuka kuri uwo munsi.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.