Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Muri EPR Presbytery ya Gitarama hagiye kubera igiterane mpuzamahanga kizwi nka "Ndatumande?


Yanditswe na     Ubwanditsi
7 August 2018 saa 03:25'

Nyuma ya Remera rukoma ,Kirinda,Rubengera ,Kigali,Gisenyi Itorero rya EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) ryongeye gutegura igiterane ngarukamwaka kitwa ‘Ndatuma nde ?",ku nshuro ya 6 kizaba tariki 8-12 Kanama 2018 kikazabera mu mujyi wa Muhanga kuri Sitade ya Muhanga buri munsi kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

JPEG - 44.4 kb
Dore uko gahunda izaba iteye

Igiterane cy’ivugabutumwa cy’uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti ‘.. Ariko njyewe nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo ,ndetse ngo zibone bwinshi ,iboneka mu gitabo cya (yohani 10:10b) Hatumiwe amakorali n’abahanzi batandukanye bakorera umurimo w’Imana muri iryo torero rya EPR.

Nkuko IYOBOKAMANA.COM twabitangarijwe na Bwana Rev. Pastor Nsengimana Celestin umuyobozi wa Presbyteri ya Gitarama yavuzeko imyiteguro y’iki giterane Ndatumande kigiye kuba ku nshuro ya 6 imeze neza ku mpande zose yaba ku ruhande rw’abayobozi n’abakristo doreko intego yacyo uyu mwaka ar’ugufasha abakiristu kumenya no gusobanukirwa ijambo ry’Imana kandi bagasenga kugirango bazabone ubugingo.

JPEG - 139.9 kb
Bwana Rev. Pastor Nsengimana Celestin umuyobozi wa Presibitery ya Gitarama

Yagize ati :"Iki giterane kizatangizwa n’umwiherero w’abashumba ndetse n’abagize Bureaux z’abakuru b’itorero n’abadiyakoni ndetse hazabamo n’imurikabikorwa n’imurikagurisha y’ibikorerwa hano iwacu i Rwanda noneho mw’isozwa ryacyo hakazabaho umuhango wo kurobanura abashumba baziyongera ku bandi basanzwe bakorera umurimo muri iri torero, bafatanye kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Uyu muyobozi yakomeje avugako muri Ndatuma nde 2018 hazaba harimo abakozi b’Imana batandukanye barimo nka Ev.Paul Uwiragiye,Rev.Dr Pascal Bataringaya,Ev.umurutasate Jean Nepomusene,Rev.Dr Gabriel Akimana,Rev.Dr Olivie Ndayizeye n’abandi benshi batandukanye.

Si ababwirizabutumwa mw’ijambo ry’Imana gusa bazaba bahari kuko hazaba harimo n’amakorali atanduknye yo muri EPR nka Intumwa ya EPR Kanombe,Korali La Trompete ya Paruwasi Isano i Kigali,Shalom ya EPR Kirinda,Right Choir ya EPR Rubengera,Korali Murwazinda ya EPR Gacuba ku Gisenyi, Urumuri Choir y’abakambwe ba EPR Remera hamwe na makorali atandukanye azaserukira Presybiteri ya Gitarama kandi hakazaba hari Shilo Group (Ihuriro ry’abaramyi bagera kw’ijana baturuka mu ma Presbytery atandukanye ) na Blass Band (Fanfare ya EPR ) n’andi makorali azaturuka mu bihugu bya Tanzaniya na Congo(RDC).

Intego nyamuru zatumye hashyirwaho iki giterane nuko haba hagamijwe kwigisha abantu kwakira agakiza bakizera Yesu, ariko abamaze kukakira bakigishwa mu bundi buryo butandukanye bubafasha kwiteza imbere, nkuko Rev Dr. Pascal Bataringaya, Umuyobozi wa EPR (Église presbytérienne au Rwanda)yabivuze mu bihe byatambutseko "Ndatumande? " yashyizweho mu rwego rw’itorero hagamijwe kuvuga ubutumwa kugirango abatarakira agakiza bakakire, ariko na none n’abamaze kwakira agakiza baba barasubiye inyuma na bo barongera bagasubira mu bihe byiza.”

Yakomeje avuga ko iki giterane gihuriramo n’ibyiciro bitandukanye: abana, urubyiruko, abagore, abagabo n’abakuze, aho bose bahabwa amahugurwa muri ibi byiciro bafashwa kuba abakirisito bateye imbere kandi bijyanye n’ijambo ry’Imana mu buryo bw’umubiri n’umwuka.

JPEG - 327.4 kb
Ibiterane by’iri torero bikunze kwitabirwa cyane

Itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) rimaze imyaka 109 rikorera hano mu Rwanda. Kuri ubu rikorera mu gihugu hose, rikaba rifite amakorali agera ku 1402 harimo n’ikunzwe n’abatari bacye yitwa Injiri Bora ibarizwa muri Kigali.

Itorero EPR kuri ubu rifite abakristo basaga ibihumbi 500 mu Rwanda hose. Ni itorero ridakunze kumvikanamo bombori bombori bitewe n’amahame n’amategeko arigenga ndetse ukongeraho no kugira inzego z’ubuyobozi zishyirwaho zikanavanwaho hakurikijwe amategeko.

UMVA IYI PUBLICITE URASOBANUKIRWA BYOSE KURI IKI GITERANE MPUZAMAHANGA:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.