Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nyamata: Nta mugatolika wemerewe gutaha ubukwe mu rindi dini adafite uruhushya rwanditse

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Abakirisitu Gatolika basengera muri Paruwasi ya Nyamata iherereye mu karere ka Bugesera, bashyiriweho ibwiriza na Paruwase babarizwamo ry’uko ugiye gutaha ubukwe mu rindi dini ritari, agomba kubanza gusaba uruhushya rusinyweho na Padiri Mukuru, kugirango ajye yabona gutaha ubwo bukwe.

Ni icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’iyi Paruwasi mu rwego rwo kugira ngo barinde ukwemera kw’abakirisitu bayo nk’uko babigaragaza.

Kigali today dukesha iyi nkuru itangaza ko bamwe mu bakirisitu b’iyi Paruwasi ya Nyamata binubira iki cyemezo, ngo kuko bumva bidakwiye cyane ko bose basenga Imana imwe n’ubwo badahuje amatorero cyangwa amadini.

Bagaragaza ko gukumirwa gutaha ubukwe bw’inshuti n’abavandimwe bibagora ngo kuko bari basanzwe basabana kandi bikaba ntacyo byahungabanyaga ku idini Gatolika basengeramo.

Umwe mu baganirije iki kinyamakuru utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati “Njye rwose siniyumvisha impamvu y’iki cyangombwa pe! Ubu nzajya gutaha ubukwe bwa murumuna wanjye ngo ni uko yashyingiwe mu rindi dini nake icyangombwa?”

Undi yagize ati “Ahubwo se ko abo mu yandi madini dusanzwe turi nk’abavandimwe, kuki tubanza gusaba icyangombwa? Boshye ari abishyingiye! Keretse niba batemera ko na bo dusenga Imana imwe!”

Iki cyemezo kigura amafaranga 500 maze ugifite agataha ubukwe mu rindi dini yemye

Benshi mu bagaragaje agahinda kabo batewe n’uko Paruwasi yabo ibabuza kujya gusabana n’abandi mu birori ngo kuko badahuje amatorero n’amadini bakavuga ko babifata nk’ivangura rishingiye ku madini riri kuzanwa n’iyi Paruwasi ya Nyamata.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Mwamikazi w’intumwa Nyamata, akaba na Perezida w’ihuriro (forum) ry’amadini n’amatorero mu karere ka Bugesera Nsengiyumva Emmanuel avuga ko iki cyemezo cyafashwe na Paruwasi kitagamije gukumira abakirisitu, ko ahubwo ari ukubashyira kuri gahunda bakamenya ko bagomba kubanza gusaba uruhushya mu gihe bagize aho bajya.

Yanashimangiye ko ntawe urarusaba ngo barumwime, gusa ngo abakirisitu bagomba guhindura imyumvire bakumva impamvu zabyo.

Yagize ati “Ubundi ni njye utanga urwo ruhushya rwo gutaha ubwo bukwe. Kugira ngo wenda byumvikane neza, paruwasi tuyifata nk’urugo. Umugabo, umugore n’abana. Hakaba harimo umuyobozi mukuru ari we padiri mukuru nk’umubyeyi mu rugo, abana bakaba nk’abakirisitu. Ubundi nta muntu tujya twima uruhushya. Icya mbere ni ukumva ko umwana agomba kujya aho ababyeyi bazi.”

Yakomeje agira ati “Ku buryo aramutse agiriyeyo n’ingorane, cyangwa ikibazo kivuka, umubyeyi yaba azi ngo namwohereje aha ngaha ndabyizeye. Cyangwa ubwo ingorane zivutse, nanjye birangeraho.”

Padiri Emmanuel akomeza avuga ko icyatumye batangira kwibutsa abakirisitu babo ikibaranga ari urunyuranyurane rw’amadini aho abantu usanga basa n’abari mu kigare bavuga ko hose basenga.

Ati “Impamvu ni uru runyuranyurane rw’amadini n’amatorero, rwatumye mu mitwe haza ikintu cyo kuvuga ngo byose ni kimwe, byose ni ugusenga. Ku buryo iyo yagiyemo aho ngaho gutyo, bishobora no kurangira yagiye no ku ifunguro cyangwa ku igaburo ritagatifu bo bita ngo ni igaburo ryera, akagaruka akabyitiranya n’ukarisitiya. Akaba yanahinira bugufi aho abonye hose.”

Gusa Padiri Emmanuel avuga ko iri bwiriza ari umwihariko wa paruwasi Mwamikazi w’intumwa Nyamata gusa, asaba ko bidafatwa nk’ibwiriza rya Diyoseze cyangwa idini muri rusange.

Paruwasi Mwamikazi w’intumwa Nyamata mu Bugesera


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO